“Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda” (1 Timoteyo 2:15).
Umurongo w’ibyanditswe wo hejuru ntabwo uvuga ku gakiza ko kubyarwa ubwa kabiri. Ijambo ryasemuwe ngo “bazakizwa” riva ku ijambo ry’Ikigiriki “sozo”; ni ijambo rikubiyemo byinshi, rivuga gukiza, gutabara cyangwa kurinda. Rero, umugore w’Umukristo mu ibyara rye azafashwa, arindwe, akizwe kandi arindwe ububabare bukomeye, impagarara n’ibindi bishobora kutagenda neza byajyana n’ibyara. Wabaza uti “None se uravuga iki ku muvumo w’umugore mu Itangiriro 3:16?” Ndabisobanura, ariko reka tubanze dusome mu Itangiriro 3:16: “...Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara...”
Mu Itangiriro 3 hatubwira uburyo Adamu yasuzuguye Imana mu busitani bwa Edeni; yakoze ubugambanyi bukomeye maze Satani amutwara ubutware bwe. Nuko Imana ivuma ubutaka kubw’Adamu, inavuga amagambo yo mu Itangiriro 3:16 kuri Eva kubera ubugambanyi. Uyu “muvumo” kuri Eva ni wo wateye “ibise,” igihe umugore agiye kubyara; kenshi bijyana n’izindi ngorane, umubabaro no kugorwa.
Ariko, Bibiliya iravuga mu 2 Abakorinto 5:17 iti “...umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.” Rero umugore wabyawe bwa kabiri ntakiri munsi y’uwo muvumo ukundi; kubw’ibyo ntiyagombye kunyura mu ngorane cyangwa ibise bigoye mu kubyara. Imirimo ya Kristo yujujwe yo kuducungura yatubohoye umuvumo uwo ari wo wose.
Umukristo ntari munsi y’umuvumo; ni uwahawe umugisha n’Imana. Twahamagariwe kuragwa umugisha (1Petero 3:9). Ubwo Yesu yabambwaga, yaravumwe kubwawe; Yaragukijije agucungura umuvumo w’Amategeko: ”Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume kubwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”), kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa mwuka twasezeranijwe” (Abagalatiya 3:13-14). Kubw’ibyo rero, hagarara mu mudendezo n’ubwiza bw’ibyo Kristo yagukoreye.
IsengeshoData mwiza, ngushimiye umugisha w’icyaremwe gishya unshyira hejuru kure y’umuvumo uwo ari wo wose. Nzi binyuze mu Ijambo ryawe ko nahamagariwe kuragwa umugisha. Ndasengera ababyeyi batwite uyu munsi, ntangaza ko Ijambo ryawe risohora muri bo ubwo babyara biboroheye kandi mu mutekano, nta ngorane zibaye, mu Izina rya Yesu. Amen.
Gucengera Ijambo:
Kuva 1:19
2Abakorinto 5:17















