Ni gute umuntu yaguye mu cyaha?

Icyaha ni iki?

Icyaha ni ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa se kudakora ibyo Imana idusaba gukora. Iyo ukoze icyo Imana yakubujije gukora, icyo aba ari icyaha. Kandi na none iyo udakoze icyo Imana yagusabye gukora, nacyo aba ari icyaha. Iyo ucumuye, uba wishe itegeko ry’Imana.
Ni gute umuntu  yaguye mu cyaha?
Bibiliya itubwira neza mu gitabo cy’Itangiriro 2 :15-17 ko Umwami Imana yashyize umuntu (Adamu) mu busitani bwa Edeni ngo abugenzure.  Ariko Imana imuha icyo kwitondera :
« Uwiteka Imana iramutegeka iti ‘Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.’ » (Itangiriro2 :16-17)
Imana yaremye umugore imuha Adamu kugira ngo amubere umufasha. Eva yaremwe n’Imana imukuye mu rubavu rwa Adamu. Barabana muri ubwo busitani. Ubwo inzoka nyuma yaje kwinjira mu buzima bwabo :
« Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti ‘Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’ ? Uwo mugore arayisubiza ati ‘Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemerewe kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ » Iyo nzoka ibwira umugore, iti  ‘Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi neza yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.’ Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyo kurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya. Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero. » (Itangiriro 3 :1-8)
Imana yarababaye ndetse inarakazwa n’ibyo Adamu na Eva bakoze. Yababwiye igihano gikwiriye ibyo bakoze.
« Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti ‘Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda : uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutwara.’ Na Adamu iramubwira iti ‘Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima. Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe : uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.’ » (Itangiriro 3 :16-19)
« Uwiteka Imana iravuga iti ‘ Dore uyu muntu ahindutse nk’imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n’ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya akarama iteka ryose. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo. Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo. » (Itangiriro 3 :22-24)
Adamu na Eva baguye mu cyaha kubwo gusuzugura Imana. Imana yababwiyeko batagomba kurya ku mbuto z’igiti kibamenyesha ikiza n’ikibi, nyamara babirengaho barazirya. Imana yababwiye kandi ko bazapfa mu gihe baramutse baziriyeho. Ariko Satani, anyuze mu nzoka mbi yababwiye ikinyoma. Yababwiye ko batazapfa. Bizeye ikinyoma cya Satani bityo basuzugura Imana. Barapfuye nk’uko Imana yabibabwiye.
Ni gute Adamu na Eva bapfuye igihe bacumuraga ?
Mbere yuko bacumura, Adamu na Eva bari beza cyane ndetse bafitanye ubucuti bukomeye n’Imana. Ariko bakimara gucumura, rya sano bari bafitanye n’Imana ryahise ko rirangira.
  1. Mu gihe bacumuraga, bahise bamenya ko ubuzima bwabo bwahindutse.
  2. Biyumvisemo gucumura muri bo ndetse n’agahinda kenshi kubera ko bameye ko bakoze ikibi.
  3. Bihishe Imana kuko bari bafite ubwoba bwo guhura nayo.
  4. Imana yahise ibasohora mu busitani bwiza yari yarabaremeye ngo babuturemo. Muri ubwo busitani hari heza cyane, hatuje kandi hari ubuzima bwiza cyane. Ariko hanze yabwo, hari uguhangayika ndetse n’akababaro icyaha cyateye mu buzima bwa bantu. Byongeye kandi n’imibiri yabo yagombaga gupfa.
  5. Ubwiza bwabo, ubucuti bukomeye n’Imana byahise ko birangira. Imana rero yahise ko ibashyira kure y’igiti cy’ubugingo.
  6. Guhera uwo munsi ubuzima bwabo ntabwo bwari bukiri bwiza nk’ubwo Imana yari yarabateguriye. Ubuzima bwiza bari bafite mbere yuko bacumura bwari bwarangiye. Ahubwo ubuzima bwabo bwahise buhinduka ubuzima bupfa.
  7. Nyuma y’imyaka itambutse, imibiri yabo nayo yarapfuye. Adamu yapfuye afite imyaka 930. (Itangiriro 5 :3-5)

 

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 40 guests online