Ubutumwa bwiza bw’umusaraba ni ubuhe?
-
Kubabarirwa ibyaha byacu (Abakolosayi 2.14-15, Yohani 1.29)
Bibiliya iratubwira iti: Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana Abaroma 3:23. Ubutumwa bwiza bw’umusaraba ni uko twababariwe ibyaha byacu! Hari ikorasi ivuga ngo “ Yadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye!” . Igitangaje ariko nuko kenshi iyo abantu baririmba iyi korasi hari uba avuga ati “ Yantuye ubushomeri, ubuselibateri, ubugumba, … yego na byo birababaza kandi rwose Yesu abyitaho ariko sicyo cyonyine cyazanye Yesu. Icyazanye Yesu ni ukugira ngo tubabarirwe ibyaha! (Abaroma 8.1)
Si ubupfura cyangwa ubunyangamugayo kuko hari abantu b’imfura pe! Baba baravutse mu muryango w’imfura, arerwa gipfura, akura gipfura, arambagiza gipfura, yubaka urugo rwe gipfura, abyara abana be gipfura, abarera gipfura, akora akazi ke gipfura, azasaza gipfura, agapfa gipfura. Oya kuko nta muntu uzazuka gipfura kandi Bibliya yongeraho ngo Abera bo mu isi nibo mfura yishimira! Kandi ngo Hahirwa abapfa bumva kuko aribo bazazuka bumva! Umuntu w’imfura cyangwa inyangamugayo gusa ariko utarababariwe ibyaha ameze nk’umuntu waciriwe urubanza rwo gupfa n’urukiko rw’ikirenga (rudasubirwaho ) ariko mbere yuko yicwa agakora imirimo myiza (gufasha imfubyi n’ibindi). Abantu bakajya bamureba bakavuga bati “Yoo ni umuntu mwiza ariko yaciriwe urubanza rwo gupfa!”Imirimo ye myiza ntabwoo ishobora guhindura igihano cye yakatiwe. Ni uwo gupfa! Ariko abari muri Krsito Yesu bo nta teka bazacirwaho (Abaroma 8.1) ibi nibyo byiringiro byacu. Ubugingo buhoraho buri muri twe. (Urwandiko rwa 1 rwa Yohani 5.11b-12, Yohani 3.16 na Yohani 11.25). Umwe mu ba Peresident bayoboye ubufaransa amaze gusaza abanyamakuru baramuganirije cyane bamubaza ibyo yagezeho ndetse banamushimagiza. Nyuma baza kumubaza ikibazo kimwe kivuga ngo mbese ni iki wumva utagezeho nawe mu kubasubiza yavuze aya magambo: Ikimbabaje nuko ntazi aho ngiye. Icyiza cy’abari mu Kristo nuko tuzi aho tujya (Yohani 14.6) Kandi aho tujya niho heza. (Abaheburayo 11.15-16) Igiteye agahinda nuko Abakristo benshi bafata ubugingo buhoraho nk’ibintu bidafatika cyangwa bitari ingenzi. Imana ishobora kubaha nk’inyongezo nyamara ubugingo buhoraho si ikintu cy’agaciro gake ahubwo Yesu yagiye ku musaraba kugira ngo tubone ubugingo buhoraho! Umuntu byamumarira iki gutunga iby’isi byose ariko akabura ubugingo? (Luka 12.20). Mu buzima bwajye nagiye mpura n’ibintu nkumva ko ari byo bintu bikomeye mpuye nabyo nkabisengera Imana ikansubiza , kuri buri rwego numvaga aricyo kintu cya nyuma nsabye Imana gikomeye, ariko iyo cyarangira hazaga ikindi ; nibuka igihe nasengeraga kurangiza Kaminuza, igihe nasengeraga kubona umugore mwiza, gukora ubukwe, kubyara, gusubiza ibibazo biri mu mikurire y’umwana, … Ariko umunsi umwe maze gusengera umwana ku kibazo cyo kugenda Imana imaze kunsubiza irambwira iti “ KWIZERA, ibibazo bya hano mu isi ntibizashira, icyo ukeneye gusa ni ukunyizera!” Bibliya itubwira ko abakurikiye Yesu bazahabwa ibyo basize inshuro ijana mu gihe cya none ariko ikigeretseho bakazahabwa n’ubugingo buhoraho! (Matayo 19.28-29) Ku musaraba wa Yesu niho hari icyerekezo cy’ubuzima bwawe Abefeso 2:9-10 (Your destiny): Abefeso 2:9-10 Bibliya itubwira ko turi abantu Imana yaremye ituremeye imirimo myiza yose muri Krisito Yesu, iyo Imana yiteguriye kuva kera isi itararemwa kugira ngo tuyigenderemo. Yesu yagiye ku musaraba rero kugira ngo tumenye impamvu yo kubaho. Bibliya yongera kuvuga yuko tutakiri abacu ngo twigenge ahubwo twaguzwe amaraso y’igiciro! Reka guhe ubuhamya bwajye bugufi: Nkunda kuvuga ko ntamenye kuvuga maze gukizwa na kera ntari nakizwa nari nzi kuvuga cyane mu ruhame kandi rwose nzi kwisobanura no gusobanura ibyo nifuza kuvuga ikintu cyambayeho nyuma yo gukizwa nuko Imana yahinduye gusa ibyo navugaga niga kuvuga ibintu bizima kandi mpabwa n’imbaraga z’Umwuka Wera. Nshuti nkunda wari uziko Imana idatekereza icyo uzaba cyo umaze gukizwa. Oya! Ahubwo iba yarabitekerejeho neza mbere, icyo Ikora iba itegereje nuko wowe ukizwa ukinjira mu mugambi wayo. Ikindi nuko ibyo umuntu ashoboye byose atari byo yaremewe. Washobora kuba umuvugabutumwa, umuririrmbyi, umucuruzi n’ibindi ariko siko byose Imana yabikuremeye. Ni ngombwa kwemerera Imana ikayobora ubugingo bwawe! 4. Ku musaraba wa Yesu twahaherewe imigisha yose yo mu buryo bw’Umwuka (Abefeso 1.3 no Gutegeka 28.1-10): Nshuti nkunda, ndizerako iri ari ibanga rikomeye mu buzima bwawe. Gusobanukirwa ko Imana yaduhereye imigisha yose yo mu buryo bw’umwuka muri Krisito Yesu. Biratangaje kubona umukristo atangazwa nuko bamuhanuriye ko agiye gutera imbere ! Mbese ujya wibuka ko Bibiliya ivuga ko nitugira umwete wo kwitondere ibyo yatubwiye byose izadusumbisha amahanga?. Mbese mu buzima bwawe utekereza ko ari iki gikomeye ni agakiza cyangwa ni akazi/umugore cyangwa umwana? Bibiliya iravuga ngo ibwo itatwimye umwana wayo Yesu Kristo izabura ite kumuduhana n’ibindi byose tumusabye! . Nyuma yo gukizwa ibindi ni business y’Imana ( Matayo 6. 25-34 n’Abaroma 8.32) Umusaraba wa Yesu watumye iby’isi bitubera nk’ibibambwe Urukundo Yesu Kristo yadukunze rwatumye yemera kwitanga agapfa urupfu rubi rwo ku musaraba nirwo rutuma iby’isi bitubera nk’ibibambwe kandi bigatuma tureba ukundi ibyari indamu zacu (Abafilipi 3.7). Ibyo bisobanura impamvu kandi nk’abakristo tudakora ibyaha. Si uko turi abaswa, si uko turi abakene, si uko tudafite ibyo twifuza kugeraho nk’abandi cyangwa ngo tubure uburyo n’abo twafatanya gukora ibyaha. Si uko bitunaniye gutanga ruswa, cyangwa ngo dusambane ahubwo tubiterwa nuko dukunda Kristo Yesu ( Yohani 15.14) Yesu yaravuze ati nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Impamvu abantu benshi bananiwe gukiranuka nuko tudakunda Kristo Yesu ahubwo dutinya umuriro cyangwa ingaruka zitandukanye( abantu benshi impamvu badakora ibyaha nuko batinya gereza, abandi batinya kwirukanwa ku kazi cyangwa muri kaminuza) . Iyo twibagiwe ko hariho umuriro cyangwa tukabyirengagiza dukora ibyaha kuko tudakunda Yesu! Imana itubabarire ariko rero twibuke ko Yesu ahari ngo ahindure imibereho yacu ntabwo yabinaniwe ahubwo nitwe twamunaniye! Afite imbaraga zo guhindura byose bishya (ibyahishuwe 21.1) ariko numwemerera (Ibyahishuwe 3.20)! Gukira intimba n’ibikomere byo mu mutima Yesaya 53 :1-12 Gusobanukirwa ubutumwa bw’ umusaraba wa Kristo Yesu ntumenye ko ari naho dukirira intimba n’agahinda twatewe n’ibyo twanyuzemo icyo gihe uba utaramenya mu buryo bwuzuye impamvu Yesu Kristo yaje mu isi. Kenshi mu nsengero zitandukanye nagiye numva inyigisho zitarizo higishwa ngo agahinda cyangwa se umubabaro ni icyaha, ugasanga hari naho abantu bihana ko bababaye ahandi ugasanga bigisha ko umuntu wahugabanye aba yatewe n’amadayimoni ariko izi ni inyigisho zipfuye. Agahinda cyangwa umubabaro ni iki ? Iyo urebye uko Imana yaremye umuntu usanga hari ikintu gikomeye Imana yaturemanye muri twe ari cyo : amarangamutima asanzwe, aho ni ho hava gukunda, kubabara, kwishima n’ibindi. Kuva umuntu akivuka akarinda apfa hari ibiba byaramubayeho aho yavukiye n’aho yakuriye. Hari ibimubaho kandi bigasiga inkovu n’ibikomere bikora ku bu muntu bwose ibyo byose bibera umuntu nk’igitabo kibitsemo amashusho mu marangamutima. Agahinda rero n’umubaro biterwa n’uburyo amarangamutima yakira ayo mateka yakubayeho. Hari igihe rero ibintu runaka umuntu anyuramo birenga amarangamutima asanzwe y’umuntu bikagira ingaruka kuri uwo muntu mu buryo dutandukanye. Ibi rero nibyo byitwa guhungabana cyangwa ihahamuka. Ahanini bigaterwa n’ubukana bw’icyo kintu kimubayeho : urugero : Iyo upfushije umubyeyi wawe yararwaye, waramurwaje kandi mukagirana ikiganiro mbere yo gupfa ukanamushyingura, ibi bitandukanye kure n’umuntu upfushije umubyeyi we, imodoka imugonze agahita yitaba Imana uwo mwanya cyangwa akicwa urupfu rubi nko mu gihe cya genocide ndetse ntunamushyigure amarangamutimu yanga kubyakira cyangwa bikarenga imiterere y’amarangamutima asanzwe niho usanga umuntu yigunze, arwaye umutwe udakira, ndetse bamwe bikabaviramo gutakaza ibitekerezo n’ibindi . Kugira ngo ugere ku ntambwe yo gukira ibyo bikomere uba waratewe n’ibyo wanyuzemo hari intambwe enye ukeneye gutera Kwakira ibyakubayeho : aha rero niho kugira icyunamo bifashiriza umutima ukomeretse kuko icyunamo ari urugendo umuntu akore rukamufasha kwakira ibyamubaye ndetse bikamufasha gutangira ubuzima bushya Kubisohora muri wowe : Kuvuga ibyakubayeho, kubyandika, gutanga ubuhamya ndetse no kurira bifasha umuntu kugera kugukira. Aha rero niho nkunda kwigisha ko igisubizo cy’umuntu urira atari ukumucecekesha cyangwa kumwita ko afite intege nkeya ahubwo aba asohora ibyo bimurimo byamubayeho. Hari igihe rero usanga umuco n’imiterere y’abantu bigira uruhare rukomeye mu gutuma umuntu adasohora ibimurimo : Urugero nk’amwe mu mazina twita abana bacu : Mbakuriyemo, Renzaho, Ndimubanzi, Shinjagarushira, amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, gushirira muri nyagasani ( aha nkunda kuvuga ko muri nyagasani tutahashirira ahubwo tuhakirira) n’ibindi. Kwikoreza Yesu Kristo imibabaro yawe : Ikibazo gikomerera umuntu ufite agahinda cyangwa wakomeretse ashobora guhura nacyo ni ukwibaza ati : Ariko ubundi ni nde nabwira ibyo nanyuzemo ko ntawakumva uko nababaye ? Kandi koko iki ni imbogamizi ikomeye igihe usohora ibyawe ukabibwira umuntu utabyumva Aha rero niho mbonera ko Umusaraba wa Yesu ari igisubizo ku banyarwanda ! Kuko Yesu yanyuze mu mibabaro kugira ngo abanyamibabaro bizere ko niyo haba ari nta wundi wabumva ariko Yesu we yabumva kuko yababaye bihagije. Dore imibabaro 7 Yesu yanyuzemo Umubabaro watewe n’uko Yavutse ( Luka 2 :1-5) Umubabaro watewe n’ubwicanyi bwateguwe akivuka kugira ngo yicwe ( Matayo 2 :16) Umubabaro watewe n’ubuhunzi ( Matayo 2 :13-15) Umubabaro watewe no gutereranywa n’inshuti ( Luka 22 : 54-62) Umubabaro watewe no kubeshyerwa ibinyoma (Luka 23 : 13-24) Umubabaro watewe no kuvugirizwa induru ku karubanda ( Luka 23 :21) Umubabaro watewe no kwicwa nabi urupfu rw’agashinyaguro harimo kwambikwa ubusa, gushinyagurira umubiri igihe bamuteraga icumu mu rubavu, gucirwa amacandwe n’ibindi( Luka 23 :36-49) Ibi byose Yesu Kristo yabinyuzemo kugira ngo njyewe nawe twizere ko yakumva imibabaro yacu. Guhitamo gutangira ubuzima bushya : Iyi ntambwe ni iya ngombwa iyo umaze kwikoreza Yesu Kristo umubabaro wawe, ugomba gutera intambwe yo guhitamo gutangira ubuzima bushya. Buri gukira intimba zo mu mutima nawe ubigiramo uruhare igihe ufashe icyemezo cyo kongera kubaho. Erega haracyari ibyiringiro muvandimwe ! Mwene data, ndagirije kuri ubu butumwa Yesu Kristo agufitiye mu Byahishuwe 3 :20 Yesu aravuga ati : Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, umuntu niyumva ijwi ryajye agakigura nzinjira iwe dusangire. Yesu Kristo arashaka gusangira nawe ubuzima bwawe bwose, Ibyaha byawe ukabibarirwa kandi akomora ibikomere byose watewe n’ibyo wanyuzemo. Sengana najye iri sengesho: Mwami Yesu, ndagushimiye ko wapfiriye ku musaraba uzira ibyaha byajye, ndagushimiye kandi ko kuri uwo musaraba ariho turuhukira intimba n’agahinda. Uyu munsi Yesu ndakwizeye winjire muri jye umbere Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwajye, umbabarire ibyaha byajye byose kandi womore intimba n’ibikomere byajye byose . Ni mu izina rya Yesu Kristo mbisabye nizeye Amen. Muvandimwe kuva uyu mwanya wizere ko ubabariwe ibyaha byawe kandi ko utangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwawe. Shaka ahantu hari itorero ryizera Kristo bugufi bwawe ujye ufatanya nabo mu materaniro kandi ujye usoma Bibiliya buri munsi. Imana iguhe umugisha Ubu butumwa bwateguwe n’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel
This e-mail address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it
078 856 86 88

















Ibitekerezo byanyu