” Ni kuki ikuzimu habaho " ?

Kutajya i kuzimu biroroshye kurusha uko ubyibaza. Hari abantu bibaza ko kugira ngo utajyayo ugomba kubahiriza amategeko cumi y’Imana, ukitwararika ubuzima bwawe bwose. Hari abandi bibaza ko hari imigenzo bagomba gukurikiza, abandi bakemera yuko nta kuntu umuntu yamenya nta gushidikanya niba azajyayo cyangwa atazajyayo. Ibi byose sibyo! Bibiliya isobanura neza uko umuntu ashobora kwirinda kujya i kuzimu.

Bibiliya itubwira ukuzimu nk’ahantu hateye ubwoba cyane. Havugwa “nk’umuriro w’iteka” (Matayo 25:41), “umuriro utazima” (Matayo 3:12), “isoni n’ugusuzugurwa bihoraho” (Daniyeli 12:2), “ahantu umuriro utazima” (Mariko 9:44-49), kurimbuka kw’iteka ryose (2 Abatesalonike 1:9). Ibyahishuwe 20:10 ho havuga ukuzimu “nk’inyanja yaka umuriro n’amazuku aho amadayimoni azababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.” Urebye, I kuzimu ni ahantu tugomba kwirinda.


Ni kuki se ubundi ikuzimu habaho, kandi ni kuki Imana hari abantu yoherezayo? Bibiliya itubwira ko Imana yateguriye I kuzimu umwanzi satani n’abamalayika be (Matayo 25:41). Abanga impano y’imbabazi z’Uwiteka nabo niko bazababazwa.


Ni kuki I kuzimu ari ngombwa?

Ni uko buri cyaha ari ukwigomeka ku Mana, kandi ubwo Imana ihoraho iteka ryose, igihano cyaba gikwiriye ni igihano cy’iteka ryose nk’uko nayo ihoraho. I kuzimu niho hantu ingaruka z’icyaha ubwazo zigaragariza mu rubanza rutaberai. Niho Imana icira urubanza icyaha n’abayihakanye bose. Bibiliya irabivuga neza ko twese twacumuye (Abaroma 3:10-23), bivuze ko twese dukwiye kujya muri uwo muriro.


None, ni gute twareka kujya mu kuzimu?

Ubwo igihano cy’iteka ryose ari cyo kidukwiriye, natwe tugomba gutanga ikiguzi cy’iteka ryose. Imana yigize umuntu muri Yesu Kristo (Yohana 1:1,14). Binyuze muri Yesu, Imana yabanye natwe abantu, iratwigisha, iranadukiza indwara, ariko ibyo sibyo byari biyizanye ku Isi.

Imana yigize umuntu kugira ngo adupfire. Yesu, Imana yiyambitse umubiri w’abantu, yaradupfiriye ku musaraba. Nk’Imana, urupfu rwe rufite agaciro k’iteka rose gashobora kwishyura igihano cy’ibyaha (1 Yohana 2:2). Imana iduhamagarira kwakira Yesu Kristo nk’Umukiza, kwemera urupfu rwe nk’ikiguzi cy’ibyaha byacu. Imana itwemerera ko uzizera Yesu wese (Yohana 3:16), akamwemera nk’umukiza rukumbi (Yohana 14:6), azakira, atazajya I kuzimu ahubwo ko azabana n’Imana ubuzira herezo.


Uwiteka ntawe ashaka ko yajya I kuzimu (2 Petero 3:9). Niyo mpamvu yatanze igitambo cyuzuye kandi gihagije ku bwacu. Niba udashaka kujya I kuzimu, akira Yesu nk’Umukiza wawe. Biroroshye cyane. Bwira Imana ko wemera ko uri umunyabyaha kandi ukwiriye kujya mu muriro utazima. Unayibwire ko wemera Yesu Kristo nk’Umukiza wawe. Unayishimire ko iguhaye agakiza ikanagukiza kujya mu kuzimu. Ukwizera kworoshye, kwizera Yesu Kristo nk’Umukiza wawe, niko wakwirinda kujya i kuzimu!

Niba umaze kwakira Yesu muri aka kanya, twandikire

Ibitekerezo byanyu   

 
-1 # GushimaOreste MWISENEZA 2012-08-08 13:24
Murakoze cyane najye namaze kwakira Yezu binyuze kuri roho Mutagatifu wanyemeje ibyaha ikanyereka ko ntawundi wabinkiza uretse kwishyingikiriz a ku mwanawe Yezu Kristo we shush y'Imana itagaragara. Murakoze kubwo impuguro zanyu nziza, Ubuntu n'amahoro bikomeze kubana n'abantu bose.
MUSUBIZE | Report to administrator
 
 
0 # Gushimavincent 2013-03-09 09:40
Nanjye hari akantu (key )nkuye muri iyi nyigisho.
Yezu ntabwo yaratwitangiye, tumwizere kandi tugire imbaraga zo guhora tumuhamagara. mpise niyumvamo ko ndi kumwe nawe kandi ko atazatuma njya mu kuzimu. Roho mutagatifu akomeze anyiyoborere.
MUSUBIZE | Report to administrator
 

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 55 guests online