UHARI HARI IMPAMVU

Hari inkuru y’umuntu numvise ngo yatumwe mu gihugu cya kure ari ngombwa ko ajyenda n’indege. Aragenda agera muri ya mahanga ya kure ajya mu manama atandukanye biga ku bintu bitandukanye,igihe kiragera asubira mu ndege agaruka ku bari bamutumye,biba ngombwa ko abaha raporo y’ibyabaye.

Yatangiye agira ati “twabaye tukigera mu ndege baba baduhaye ibiryo turarya,tugeze mu kirere indege ikimara guhaguruka baba baduhaye ibindi biryo.”  Abamunazaga bati « mugezeyo se byagenze bite?” Arasubiza ati « bahise baduha ibiryo. »  Mutangiye inama se  byagenze bite » ati « twahise dutangira kurya  dukora inama turangije baba baduhaye ibiryo na none. » Abamubazaga barumirwa kuko babonye ko uwo muntu yibwiye ko yajyanywe no kurya gusa ntiyamenya neza icyari cyamujyanye by’ukuri.


Uko niko bimeze ku bakrisito benshi Imana yabashyize mu myanya itandukanye ariko ntibamenya impamvu bajyayo baririra, abandi barinywera, abandi bararira (ubwo abo ni abari mu bibazo) ,ariko bibagirwa ko bari mu butumwa bukomeye bwo guhindura abari mw’isi kuba abigishwa nkuko Imana yari ibigambiriye ubwo yadukizaga.


Yesu agiye kujya mu ijuru yategetse abigishwa be ikintu gikomeye cyane ati »mugende mu mahanga yose muhindure abantu bose kuba abigishwa » Matayo 28 :18-20

Kugirango ubutumwa bugere ku bantu bose Imana yabiteguye neza cyane kuko yari izi neza ko abantu babaho ubuzima butandukanye kandi ahantu  hatandukanye , aho hose rero hagombaga kuboneka umuntu runaka Imana yakijije , kugirango abwire abahari iby’agakiz ak’Imana. Ibi bigaragarira neza mu ngero nyinshi z’ijambo ry’Imana.


Turebe ku batavugwa nk’abanyamumaro kuko ibyabo bititabwaho ariko bakaba barakoze ibikomeye mu gihe cyabo kandi bakoresheje imyanya yabo kuko bamenye neza ko aho Imana yabashyize hose yari ibakeneyeho umumaro.

Hari umugabo umwe wabwirijwe ubutumwa bwiza na Yesu kandi amubwiriza amagambo akomeye cyane amwitaho kuko yari azi neza aho agomba kuzagira umumaro, uwo yitwa Nikodemu. Nikodemu uwo yaje gushaka yesu ari nijoro, kuko yari umufarisayo atinya bene wabo,maze yesu amumenyesha inzira y’agakiza,nuko yisubirira aha yabaga ariko yahindutse. yohana 3 :1-21


Umunsi umwe abafarisayo batuma abasirikare ngo bajye gufata Yesu ariko ntibabikora, maze bagarutse babaza impamvu batamuzanye, bababwira ko nta muntu numwe uhwanye nawe, maze abafarisayo mu bwirasi bwabo baherako bavuga aya magambo bati ‘mbese namwe mwayobejwe ?hari umuntu numwe wo mu bakuru cyangwa mu bafarisayo wamwizeye ? Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe. Nikodemu wa wundi wigeze gusanga Yesu kera kandi wari umwe muri bo, arababaza ati »mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze ? »


Baramusubiza bati »mbega nawe waturutse i Galilaya? irebere mu byanditswe, urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya. » Barataha umuntu wese ajya iwe. Yohana 7 :47-53

Abafarisayo ntibatekerezaga ko hari numwe wo muri bo wakwizera Yesu, ntibari bazi ibanga ry’uko Yesu afite abe mu nzego zose,aho abitwa ababwirizabutumwa bakomeye badashobora kugera.


Ninde wari kwinjira mu nama y’abafarisayo ngo ababwirize ubutumwa keretse umwe muri bo?  Ni Petero se ? Ni Yohana se? Oya bo bari mu mwanya wabo  aho Imana yabashyize nibyo yabahaye na Nikodemu yagombaga gukora mu mwanya we akoresheje ibyo Imana yamuhaye. Yakoresheje imvugo y’amategeko kuko yari ari kumwe n’abanyamategeko kandi bariganye batayamurusha, ayakoresha kugirango abemeze ko bashaka gukora ibitaribyo.  Bahise bataha buri wese ajya iwe, nta mwanzuro bafashe kubera ko umwe muribo batari biteze basanze nawe yarizeye Yesu. Imana yamushyize muri uwo mwanya hari umugambi kuri we aho ari.


Nawe aho uri hari impamvu kandi ntawundi imana itegereje ko azaza kuhabwiriza keretse wowe. Aho uhari hari impamvu, bwiriza ibya Yesu Kristo. Nikodemu wari waraje kureba Yesu nijoro yaje kumuhamya ku manywa, byashoboraga kumuviramo ingaruka ariko na none ntiyashoboraga guceceka.


PASTOR KAZURA. B. JULES

Igice cya kabiri cy’ubu butumwa, tuzakibagezaho mu minsi mike.

Ibitekerezo byanyu   

 
-1 # ndansinzwej claude 2012-03-11 04:27
mbonye ko aho ndi hose mba ndi mubutumwa guhera mu muryango wanjye imana ibi mfashemo kdi munsengere
MUSUBIZE | Report to administrator
 
 
-1 # ndansinzwej claude 2012-03-11 04:27
mbonye ko aho ndi hose mba ndi mubutumwa guhera mu muryango wanjye imana ibi mfashemo kdi munsengere
MUSUBIZE | Report to administrator
 

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 52 guests online