“Ni ikihe cyaha kitababarirwa?”

“ Nicyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuma Umwuka Wera  ni icyaha kitazababarirwa. Kandi umuntu wese usebwa Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, n’aho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza. » Matayo 12 :32-33

Icyaha kitababarirwa ni “Gutuka Umwuka Wera” nkuko byanditse (Mariko 3:22-30; Matayo 12:22-32).


Gutuka Umwuka Wera tubigereranya no gusuzugura cyangwa gutesha agaciro Imana. Ibyo kandi bigendana n’amagambo yose yo kuvuma Imana cyangwa gusuzugura nkana ibintu bitandukanye byerekeye ku Mana.

Gushyiraho Imana ibibi cyangwa ugahakana ibyiza tugomba kuyikesha. Mbega ni ibintu byose bibi ushobora kwerekeza ku Mwuka Wera (Matayo 12:31). Muri iki gice, Abafarisayo bahamya ko ibitangaza Yesu Kristo akora bitakorwaga mu mbaraga z’Umwuka Wera ahubwo bashimangira ko abikora mu mbaraga za dayimoni Belizebuli (Matayo 12:24). Muri (Mariko 3:30), Yesu aherako asobanura neza ko icyo Abafarisayo bakoze, ko nta kindi uretse gutuka Umwuka Wera kubwo guhakana imbaraga ze (Mwuka Wera).

Kuvuga cyangwa guhamya ko imbaraga za Yesu Kristo zitava ku Mana Mwuka Wera ahubwo ko zituruka kuri dayimoni nabyo ni bimwe mu bigize iki kitababarirwa. Ariko hari n’ubundi buryo bwo gutuka Mwuka Wera.

Kubeshya Mwuka Wera, nk’urugero rwa Hananiya na Safira (Ibyakozwe n’Intumwa 5:1-10). Bibliya itwereka uburyo kubeshya Mwuka Wera ari icyaha gikomeye cyane. Hananiya n’umugore we Safira, nyuma yo kubeshya Mwuka Wera, bombi bahise bapfa, Safira apfa nyuma ya Hananiya.


Gushinja Yesu ko akorera mu mbaraga za dayimoni nabyo byari icyaha gikomeye kidashobora kubabarirwa kuko yakoreraga mu mbaraga z’Umwuka Wera.Nyamara ariko iki cyaha cyo gutuka Umwuka Wera muri iyi minsi gishushanya kwinangira umutima ukanga kwihana igihe Mwuka Wera akubwira kwihana ngo wakire Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe. Zimwe mu nshingano za Mwuka Wera ni ukwemeza ibyaha. Kandi tuzi neza ko nta muntu ushobora kwihana by’ukuri atabanje kwemezwa mu mutima we.


Iminsi ya none Icyaha kitababarirwa ni ugukomeza kutizera ibyo wamenye neza. Nta mbabazi z’umuntu upfa agapfira mu kutizera. Muri Yohana 3:16 haranditse ngo,”Kuko Imana Yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Ntacyari gutuma hari uwo ariwe wese utabasha kubona izo mbabazi keretse nimba yaba we atabarizwa muri “Uwo ariwe wese” umwizera.


Yesu yaravuze ati,”Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: Nta wujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6). Guhakana ubwo buntu bw’agakiza ntakindi bisobanuye uretse kwihitiramo kujya Ikuzimu no muri Gehenomu, kubera ko guhakana izi mbabazi twagiriwe bidashobora kubabarirwa na gato cyangwa bitangirwe ikindi kiguzi.

Abantu benshi batinya cyane ko bakoze ibyaha bimwe Imana idashobora cyangwa itazigera ibabarira, bityo bakiyumvamo ko nta cyizere na gito gisigaye kuri bo maze bakumvako bakomeza kwikorera ibyo bashatse kuko nyine baba babona ntagaruriro rikiriho.


Satani ntacyo yishimira kirenze kutugumana maze tukamukorera kubera iyo myumvire tuba twararangije kwakira. Ukuri ni uko iyo umuntu afite ubu bwoba, aba akeneye kuza imbere y’Imana, agahamya ko ari umunyabyaha, akihana maze akizera kandi akakira imbabazi z’Imana idusezeranya. “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranuka kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose”(1 Yohana 1:9). Uyu murongo uduhamiriza ko Imana yiteguye kubabarira icyaha icyo ari cyo cyose, ititaye ku buremere bwacyo, mu gihe cyose twemeye kuza imbere Yayo n’umutima umenetse.


Niba rero uruhijwe n’uwo mutwaro wo kwishinja ukutababarirwa uyi munsi wa none, menya ko Uwiteka ateze ibiganza bye n’impuhwe ndetse n’urukundo kugirango umusange maze akubabarire. Ntabwo azigera areka abamusanga cyangwa ngo Uwiteka ananirwe kukubabarira kuko ari Imana y’impuhwe n’imbabazi.

 

Ibitekerezo byanyu   

 
0 # gusubizwaHabumugisha jean 2012-11-17 16:53
NARIMARANYE IGIHE IKIBAZO CYO KUDASOBANUKIRWA NEZA "GUTUKA UMWUKA WERA "ARIKO NASOBANUKIWE .KANDI NI BWO BWAMBERE SUYE WEBSITE YANYU ARIKO NTABWO NZONGERA GUSIBAHO NTAREBYE
MUSUBIZE
 

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

INYIGISHO (SERIES)

INYIGISHO ISESENGUYE

DONATE TODAY!

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

IBITABO

Iki gitabo cyanditswe na Apostle Jean SAFLO.Kivuga ku NSHINGANO ZA BURI MUKOZI W'IMANA

Andika Email yawe

IBITEKEREZO

  • gusaba gukora copy
    ndasaba gukora copy kuko nshaka kujya nkora post kuri facebook ibyamfashije bigafasha n'abandi
     
  • azaza igihe upfuye
    umuntu iyo apfuye ibye biba birangiye
     
  • Ndashaka kuba inshuti y,Uwiteka
    Uwiteka Aguhe imigisha, Akomeze Agusige Apôtre, inyigisho zawe zirankomeje, zinyongerereye inyota yo ...
     
  • icyifuzo
    [fv]ndabasuhuje mwizina rya yesu hari byifuzo nfite ndifuza kuza twandikirana kuko , haribyo ...
     
  • Gusaba
    Amahoro y'Imana abane namwe. Turabashimiye ko mukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa YESU KRISTO. Mbe ...

Abari ONLINE ubu

We have 82 guests online