“Ese Umukristu ashobora kwizihiza isabukuru y’amavuko?

Igisubizo: Mu byanditswe nta hantu na hamwe babuza kwizihiza amasabukuru y’amavuko, ariko nta n’aho bavuga ko tugomba kuyizihiza. Dukurikije ibyanditswe, si ikibazo. Bibiliya ivuga abantu babiri bizihije amasabukuru; Farawo wo muri Egiputa mu gihe cya Yozefu (Itangiriro 40:20), n’umwami Herode mu gihe cya Yesu (Matayo 14:6; Mariko 6:21).

Bamwe bahera kuri abo bantu babiri batizera, bavuga ko kwizihiza amasabukuru y’amavuko atari byiza, bakabifata nk’aho ari imihango ya gipagani. Nyamara Bibiliya ntaho ivuga cyangwa igaragaza ko bitari byiza ko Farawo na Herode bizihiza ayo masabukuru. Ndetse nta n’ahantu ibyanditswe bibuza kuyizihiza.


Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuzemo umunsi wakagombye kuba umunsi wo gushima, gusa ibi byanakorwa ku masabukuru y’amavuko “Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.


Ukurobanura umunsi awurobanura ku bw’Umwami wacu, urya arya ku bw’Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw’Umwami nawe agashima Imana. Nta muntu muri twe uriho kubwe cyangwa upfa kubwe. Niba turiho turiho ku bw’Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw’Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab’Umwami” (Abaroma 14; 5-8).


Pawulo yashakaga kuvuga ko buri wese yakagombye kumenya neza ko ibyo akora ari ibyo Uwiteka ashaka ko akora. Niba umuntu ahisemo kwizihiza isabukuru y’amavuko akaba nta kibazo abibonamo, yakagombye kuyizihiza umutima uri hamwe. Ariko niba umutima we umubwira ko atari byiza, agomba kubireka.


Cyo kimwe, umuntu utizihiza isabukuru y’amavuko kubera umutima we ubimubuza, nta kibazo, mu gihe bitabaye impamvu yo kwiyemera cyangwa gucira urubanza abayizihiza. Nk’ibindi bibazo Bibiliya itavugaho, dufite uburenganzira bwo kwizihiza cyangwa kutizihiza amasabukuru y’amavuko, dukurikije ibyo buri muntu ahitamo ku giti cye.

 

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 53 guests online