Bibiliya ntaho ivuga uburyo washakamo uwo mwabana mwiza, kandi nta n’icyo ivuga cyeruye nk’uko twabyifuza kubirebana no gushaka uwo muzashyingiranwa ugukwiriye. Ntabwo Bibiliya iduha urutonde n’uburyo ntakuka uwo tuzabana agomba kuba yujuje. Ikintu kimwe cyo Ijambo ry’Imana ritubwira ni ukwitonda maze tukamenya neza ko tutagiye kubana n’abatizera. 2 Abakorinto 6:14-15, “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?”.
Mu gitabo cy’Abakorinto ba mbere 7:39 hatwibutsa ko mu gihe twemerewe gushaka tugomba gushakana n’abana b’Imana yemera, mu yandi magambo, Abakristu. “Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.” 1 Abakorinto 7:39. Ariko ikirenze kuri ibyo ni uko Biiliya itatubwira uburyo wamenya ko ugiye gushakana n’umuntu ukwiriye.
Ariko se na none kuki Imana itatubwira ibyo dukwiriye kugenderaho mu gihe turimo dushaka incuti? Kuki tudafite byinshi by’ingenzi byatubera gihamya kuri iki kibazo cy’ingenzi? Ukuri ariko ni uko Bibiliya igaragaza neza Umukristu nyakuri uwo ariwe kandi ikanatwerurira neza uburyo dukwiriye kwifata naho ibyo bindi twaba tutabibona.
Abakristu bakwiriye kugira imyemerere imwe ku bibazo by’ingenzi, kandi niba abakristu babiri bemeranyijwe kubana ndetse no kubaha Kristo, icyo gihe baba bujuje ibyangombwa byose ngo bagere ku nstinzi. Mbere ya byose dukwiriye kumenya neza niba koko twiteguye gushaka. Tugomba kugira ubushishozi buhagije tukabasha kureba kure tukamenya neza koko niba twemeye bidashidikanywaho no kubana ubuzima bwacu bwose n’umuntu runaka twahisemo. Tugomba kandi kuzirikana ko kubana bisaba kwitanga ndetse no kutikunda. Mbere yo kubana, abagiye kubana bagomba kubanza kwiga neza akamaro n’inshingano z’umugabo n’umugore (Abefeso 5:22-31; 1 Abakorinto 7:1-16; Abakorosayi 3:18-19; Tito 2:1-5; 1 Petero 3:1-7).
Abagiye kubana bakwiriye kuba barafashe igihe gihagije cyo kumenyana mbere y’uko bemeza kubana kwabo. Bagomba kwitegereza neza uko umwe umwe agenda yitwara imbere y’ikintu runaka mu bihe bitandukanye, uko yitwara imbere y’umuryango we ndetse n’incuti ze, ndetse ukanamenya neza n’abo bagendana. Imico ya muntu ahanini ikunze gusa n’imico yabo bagendana. “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” 1 Abakorinto 15:33. Bagomba kandi kwemeranya ku bindi bitandukanye nk’imyitwarire, ubutunzi, indangagaciro, abana, gusenga ndetse no gukora umurimo w’Imana, amasano y’imiryango yombi ndetse n’akazi. Ibyo byose iyo bititondewe bishobora kuzana amakimbirane mu kubana, niyo mpamvu bikwiriye guhabwa agaciro mbere y’uko babana.
Icyanyuma rero abagiye kubana bakwiriye kugana umujyanama mu byerekeye ingo n’umushumba wabo cyangwa undi muntu wese wahuguwe w’itorero. Hano bazabasha kuhigira ibintu byinshi bya ngombwa bizabafasha kubakira ubuzima bwabo ku kwizera muri Kristo, kandi bazanahigira uburyo bakemura utubazo tumwe na tumwe tutajya tubura. Nyuma yibyo byose twabonye, bombi bakwiriye kujya gufata umwanzuro bityo bakemeza kubana, bagakora ubukwe “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Imigani 3:5-6.
















