“Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo. “(Ibyakozwe n’Intumwa 4:12)
Abantu bamwe bavuga ko ku BaKristo Yesu ameze nk’uko abandi bakuru b’amadini bameze ku madini atandukanye yo mu isi; ariko ibi si byo. Icya mbere, Yesu si umukuru w’idini; Ni Imana. Ni we “Nzira, Ukuri n’Ubugingo!” Ntiyaje gushyiraho cyangwa kuyobora idini; kuko ubukristo atari idini. Ni we wenyine wari ukwiriye kuba igitambo cy’ibyaha by’isi yose. Ni amakosa ko umuntu amwita umukuru w’idini ukomeye kuko we ubwe ari Imana; kandi bitanyuze muri we, nta muntu ushobora gukizwa! Witegereze neza ko mu Byakozwe n’Intumwa 4:12 hatagira hati “nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abaKristo, dukwiriye gukirizwamo”; ahubwo haragira hati “ ryahawe abantu … “ aribyo bivuze umugabo wese, umugore, umuhungu n’umukobwa wese uri ku isi; Yesu ni we byiringiro by’agakiza wenyine. Amagambo y’Umwami Yesu muri Yohana 14:6 ubwayo arabitsindagira: “… Ni jye nzira, n’ukuri n’ubugingo: ntawe ujya kwa Data ntamujyanye.” Imana isubiza amasengesho yawe gusa ari uko usenze mu Izina rya Yesu. Amasaha yose umuntu yamara asenga cyangwa se uburyo bwose yaba abyitabira bimuha umuyoboro wo kuvugana n’Imana ari uko gusa binyuze muri Yesu. Kubera iyo mpamvu, kuri iyi si ishaje kandi ibabaje, Yesu si imwe mu nzira; ahubwo ni we Nzira Yonyine. Utitaye aho umuntu akomoka, ibara ry’uruhu rwe, ubwoko cyangwa aho atuye, hariho inzira imwe rukumbi y’agakiza: Ni ukwatura ko Yesu ari Umwami ku buzima bwawe no kwizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye (Abaroma 10:9-10). Isengesho Data Mwiza, ndakuramya uyu munsi ku bw’ubuhangare bwawe n’ubwiza bwawe mu buzima bwanjye. Urakoze ku bw’ubuntu wahaye abantu bose. Izina ryawe ryubawe, riramwe, rikuzwe kandi rihimbazwe uko abantu benshi barushaho kwakira ubumenyi bw’agakiza kari muri Kristo, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Abaroma 10:9-10 Abaroma 1:16

























Ibitekerezo byanyu
RSS feed for comments to this post