Igihe kigerageza ukwizera. Ushobora kumenya ku buryo bworoshye niba umuntu agendera mu kwizera cyangwa mu kutizera iyo igihe kibaye kirekire. Iyo bitinze ugitegereje kubona umusaruro runaka wifuje ugatangira kunyegenyega, wibaza niba koko warumvise neza Imana, uko ni ukutemera, ni ukutizera. Abantu benshi usanga bagendera mu kutizera buri munsi kandi batabizi, kuko badasobanukiwe neza icyo kutizera ari cyo. Kutizera ni ugushidikanya ukuri n’ubunyangamugayo bw’Ijambo ry’Imana. Kwizera, ku rundi ruhande, ntigushidikanya, uko byagenda kose; kuba kwemera neza yuko icyo Imana yavuze ari ukuri kudasubirwaho. Iyo gushidikanya gutangiye kuza kubera ko habayeho gukererwa, ukwizera ko ntikunyeganyega; kwiringiye rwose ko ibyo Imana yavuze bizabaho nta kabuza. Umwami Yesu muri Mariko 11:23 yaravuze ati, ”Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati, Shinguka utabwe mu nyanja, NTASHIDIKANYE mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.” Ntabwo ari ibyawe kwibaza uko umusozi uzagera mu nyanja igihe wamaze kuwutegeka kuva aho wari uri. Ibyawe ni ukwita ku musaruro ukirinda guhuzagurika, maze ukemera udashidikanya ko ibyo watuye bizazana igisubizo wifuza :”…kandi uku niko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu” (1 Yohana 5:4). Isengesho Data mwiza, ndagushima ku bwo kutaneshwa kw’Ijambo ryawe no kuganza kw’imbaraga zaryo mu buzima bwanjye! Ibyiringiro byanjye n’icyizere biri mu bushobozi bw’Ijambo ryawe ribasha kunyubaka no kungira icyo wangeneye kuba, mu Izina rya Yesu. Amen.
Kandi n’ubwo abonye umubiri we umaze gusa n’upfuye kuko yari amaze imyaka nk’ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuracogora, ahubwo abonye isezerano ry’Imana ntiyashidikanishwa no kutizera ahimbaza Imana, amenya neza ko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza (Abaroma 4:19-21).
Yakobo 1:6
Abaheburayo 3:12
Abaroma 11:20















