Amafaranga agaragaza neza uko umuntu ateye, kandi ni igipimo kigaragaza uko witanga. Nta kindi kintu kigaragaza neza ibitekerezo biri mu mutima w’umuntu kurusha amafaranga; ibyo ukoresha amafaranga yawe byerekana ibintu by’ingenzi kuri wowe. Nk’Umukristo, “kubiba Ubutumwabwiza,” ari byo gutanga amafaranga yawe mu ivugabutumwa ku isi hose, byagombye kuba ari byo by’ibanze. Ugomba kuba indashyikirwa muri uyu murimo. Uko uba umwizerwa mu gutanga ibyo ufite, Uwiteka azagukubira ubutunzi bwawe kandi yongere n’ubushobozi bwawe bwo gutanga ibirenzeho. Luka 6:38 hagira hati, “Mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye, ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.” Iyo uhora utanga mu Nzu y’Imana, abamalayika baguhuza n’abagabo ndetse n’abagore baturutse ku isi hose kugira ngo baguhe. Akora ibi kugira ngo ubushobozi bwawe bwo gutangira Ubutumwabwiza bukomeze kwiyongera: ”…Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe. Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose” (2 Abakorinto 9:6-8). Igihe cyose jya utanga mu butunzi bwawe kugira ngo Ubutumwabwiza bwamamare; ushakishe aho ubikora. Ibi bigaragaza ko wihaye by’ukuri Umwami, kandi bikanahishura imiterere nyakuri y’umutima wawe. Ibuka, uburyo bwa mbere bwo kwerekana ko ukunda Umwami ni ukwita ku byo na We yitaho; ubugingo bw’abantu. None rero, reka ubutunzi bwawe bugire uruhare mu gukwirakwiza Ubutumwabwiza, kandi unabigeze ku rundi rwego. Isengesho Data mwiza, ndagushima ku bw’umwanya w’igiciro wampaye wo kuba ugeza Ubutumwabwiza bwa Kristo ku bantu bose mu isi yanjye! Ndanezerewe kandi ndaguhimbaza ku bwo kumbonamo umwizerwa, ukambashisha kuba ubwiriza n’utera inkunga Ubutumwabwiza. Nditanze nciye bugufi kandi wese wese ku bw’uyu murimo mwiza wo kukunga n’abantu, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo 2 Abakorinto 9:6 1 Abakorinto 9:17
Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y’amaturo. Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri. Arababwira ati, Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose, kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro (Luka 21:1-4).
























