Ha Uwiteka “Umugabane We” (Pasitori Chris )

Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza (Malaki 3:10).

 

 

Umugambi w’Imana ku bana bayo ni uko babohoka mu butunzi. Gahunda yayo y’ubutunzi ikoze ku buryo ikwizeza guhora uguwe neza n’ubwo habaho ibibazo by’ubukungu, inzara n’ibindi bitera isi ya none. Ibiheruka kuba mu bihugu byinshi byarushijeho kwerekana ko imikorere y’ubukungu y’isi idashobora gutanga iterambere rihoraho, kuko igenewe kuneshwa. Rero nk’Umukristo, ugomba gukorera ku bundi bwoko bw’amategeko; ugomba gukoresha amahame y’Ubwami bw’Imana mu butunzi bwawe.

 

Rimwe muri ayo mahame yo kwaguka mu butunzi ku Bakristo ni ugutanga icy’icumi. Gutanga icy’icumi bivuga guha Uwiteka icumi kw’ijana ry’ibyo winjije; ni uburyo bwo “gukeba” ubutunzi bwawe. Iyo wize mu Isezerano rya Kera ndetse n’irishya, ubona ko ijambo “gukebwa” risobanurwa ku Giheburayo “namal” cyangwa ku Kigiriki “peritemno”, bivuga “gukata” cyangwa “gukata ku kintu.” Bityo, iyo utanze icy’icumi cyangwa uhaye Imana, uba “uyikatiye igice”; uba uyihaye “igice cyayo” ku rwunguko rwawe.

 

Ongera witegereze mu murongo wacu ufungura umugisha ukomeye uhabwa no kubikora: “Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza” Iyo wishyura icy’icumi cyawe uhozaho, uretse no kuba uba wejeje ubutunzi bwawe ubufatanya na Yehova, uba unishyize mu mwanya wo kwakira imigisha y’ubutunzi idasanzwe.

 

Ikirenzeho, gusobanukirwa kwawe amahame y’umwuka biriyongera, ukagira ubwenge buva ku Mana. Ubwenge bw’Imana burakora muri wowe mu buryo bwihariye, bukakuyobora bukurinda akaga! Ubwo bwenge kandi bugutera gukoresha ubwenge mu butunzi bwawe ku buryo udahomba kuko Imana iba yacyashye indyanyi ku bwawe.

Kwatura Ubutunzi burambye ni ubwanjye kuko ndi urubyaro rwa Aburahamu! Binyuze mu gutanga kwanjye no kwishyura iby’icumi, ubutunzi bwanjye bwezerezwa Uwiteka kandi gutera imbere kwanjye kukaba kwizewe! Umwanzi n’indyanyi byirukanwa mu byanjye, kandi ngakorera mu buntu bwagutse bw’ubutunzi burimo uburumbuke mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Malaki 3:10

Abagalatiya 6:7-8.

 

Ibitekerezo byanyu   

 
0 # Urakoze Mana!Udenise 2012-05-30 10:40
Urakoze Mana ku bw'iyi nyigisho kuko ibyukije ukwifuza kwanjye imbere yawe nshobojwe 'ukuboko kwawe gukomeye mpa kubohoka kuri kimwe mu icumi ibihe byose. Mu izina rya Yesu Kristu Umwami wacu Amen.
MUSUBIZE | Report to administrator
 

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

INYIGISHO (SERIES)

INYIGISHO ISESENGUYE

DONATE TODAY!

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

IBITABO

Iki gitabo cyanditswe na Apostle Jean SAFLO.Kivuga ku NSHINGANO ZA BURI MUKOZI W'IMANA

Andika Email yawe

IBITEKEREZO

  • Murakoze
    Murakoze cyane kuri ubu bufatanye
     
  • gusaba gukora copy
    ndasaba gukora copy kuko nshaka kujya nkora post kuri facebook ibyamfashije bigafasha n'abandi
     
  • azaza igihe upfuye
    umuntu iyo apfuye ibye biba birangiye
     
  • Ndashaka kuba inshuti y,Uwiteka
    Uwiteka Aguhe imigisha, Akomeze Agusige Apôtre, inyigisho zawe zirankomeje, zinyongerereye inyota yo ...
     
  • icyifuzo
    [fv]ndabasuhuje mwizina rya yesu hari byifuzo nfite ndifuza kuza twandikirana kuko , haribyo ...

Abari ONLINE ubu

We have 55 guests online