Ishimire Abandi(Pasitori Anita)

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16).


Nk’umwana w’Imana, urukundo rw’Imana rwasabye mu mutima wawe ku bw’Umwuka Wera wahawe. Agutegerejeho rero kugaragaza urwo rukundo, ukarusangiza abo muri kumwe. Imana ishaka ko isi ibona kandi igashima ubwiza butagereranywa bw’urukundo rwayo. Koresha umwanya wose uhuye n’abantu ubagaragarize urukundo rw’Imana.


Gukunda abantu ni byo bifite agaciro nyakuri ku Mana. Imana ni urukundo, nk’abana bayo rero, tugomba gukunda nka Yo: “Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza” (Abefeso 5:1-2). Kugirira urwango uwo ari we wese, hatitawe ku cyo yaba yaragukoreye, ntabwo byemewe ku Mana. Yesu yatweretse urugero ndashyikirwa rwo gukunda uwo bahuraga wese. Yakunze n’abagambanyi be; bamubambye ku musaraba. Dukwiye rero kwigana Umwami wacu dukunda abantu bose, uko byaba bimeze kose.


Urwango ni urwa satani, kandi Bibiliya irwita umwe mu mirimo y’umubiri, maze ikavuga ko urukundo ari imbuto y’umwuka waremwe bushya (Abagalatiya 5:22). Urukundo ruritanga; rutuma witangira abandi udatekereje ku nyungu uzabikuramo. Rutuma utekereza abandi kandi ukabemera uko bari. Urukundo ntirwireba gusa kandi ntirwishakira inyungu; rumenagura imipaka y’ubwoko, ndetse n’inzego z’imibereho. Fata umwanya wo kwakira no kwishimira abakuri iruhande kandi ubagaragarize urukundo rwa Kristo uyu munsi.


Isengesho Data mwiza, ndagushimira ku bw’urukundo rwawe rwuzuye ubuzima bwanjye rukaba rusendereye, rwasabye mu mutima wanjye ku bw’Umwuka Wera. Urwo rukundo rurarabagiranira muri jye uyu munsi, kandi ndugaragariza buri wese mu isi yanjye mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abaroma 13:8

Abagalatiya 5:19-21

Abefeso 5:1-2

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 52 guests online