Ibigereranyo bigaragaza ko kimwe cya gatanu cy’abatuye isi babayeho mu bukene; babeshejweho n’amafaranga ari munsi y’idolari rimwe ku munsi. Benshi baba mu tujagari no ku mihanda ntabwo bafite ibikoresho bibafasha mu buryo bw’umubiri, mu mwuka ndetse n’amarangamutima bikenewe ngo umuntu abeho, atere imbere, bigatuma badashobora kunezererwa uburenganzira bwabo, ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye cyangwa se ngo bagire uruhare mu kubaka sosiyeti. Tugomba rero gushaka uko dushyiraho ibikenewe byose bizafasha guhindura imibereho y’abakene n’abatishoboye muri twe. Reka tubahe ibyangombwa ndetse tunabiteho, tubahe urukundo, n’imibereho ikwiye. Buri wese muri twe agiye akora ikintu gito, twese hamwe twakora byinshi. Ndagukangurira gutekereza uko wakora ibirenzeho ku bw’abakene bakuri hafi; bera abandi umugisha nawe uzahabwa umugisha. Ushobora kutamenya ubutunzi Imana yagushyizemo kugeza igihe ugize uwo ufasha ugaha ubuzima bwe agaciro. Aho niho kunyurwa nyakuri biboneka! Bibiliya iravuga iti, “Umunyabuntu azabyibuha, kandi uvomera abandi na we azavomerwa” (Imigani 11:25). Imana izatuma ibyiza ukorera abandi nawe bikubaho. None rero fasha abakene bagukukije. Isengesho Data mwiza wo mu ijuru, ndagushimira ko wampaye ubuntu, ubwenge n’imbaraga zo kumenya iteka ibyo abari hafi yanjye bakennye, kugira ngo mbashe kubatabara, kubazanira ibyiringiro no kubahumuriza. Ndagushimira ko wangize uzamura kandi agafasha abandi, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Luka 6:31
“Kuko ari nta bwo abakene bazashira mu gihugu, ni cyo gitumye ngutegeka nti, Ntuzabure kuramburira minwe mwene wanyu w’umukene w’umworo uri mu gihugu cyawe” (Gutegeka kwa kabiri 15:11).















