“Dore mutanzeho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba wayo” (Yesaya 55:4).
Ubuyobozi ni ugufata inshingano. Muri make, inshingano bisobanura ubushobozi bwo gusubiza. “Ubushobozi” hano tuvuga ntabwo ari mu mbaraga, ahubwo ni ubutware cyangwa se ubushake bwo gusubiza. Reka mbahe urugero rworoshye. Reka tuvuge ko winjiye ahantu; wenda mu cyumba cyawe cyangwa mu biro ukoreramo, maze ukabona umutako wari umanitse ku rukuta waguye. Uhita ubibona maze ugakora ibikewe byose ukawusubiza mu mwanya wawo. Ibyo byerekana ko ufata inshingano. Ariko uramutse wigendeye ukirengagiza ibidatunganye ubonye, bivuze ko utafashe inshingano yawe. Ni nko kuza ahantu ugomba gukorera inama, maze ugasanga intebe zose, aho kuba ziteguye uko bikwiye zisandaye ahantu hose mu kavuyo; ntukabyirengagize. Ahubwo jya uhita uzishyira ku murongo uko bikwiye. Ibyo ni ugufata inshingano. Iyo ubigenza utyo, uba uri kuzana imbuto y’ubutsinzi muri kamere yawe. Hari undi wavuga ati, “Ariko sinari nabonye ko intebe zidapanze neza; niyo mpamvu ntacyo nabikozeho.” Icyo ni ikibazo gikomeye. Niyo mpamvu byitwa “ubushobozi bwo gusubiza”; ubushobozi bwo kubona maze ugakora. Abantu bamwe ntibabona, bityo, ntibakore. Icyo nicyo gisobanuro cyo “kudafata inshingano”; kutagira ubushobozi bwo kubona ngo maze ugire icyo ubikoraho Gufata inshingano bivuze kubona igikeneye gukorwa maze ugasubiza ukora ibijyanye na byo. Iri ni ihame ry’ifatiro ry’ubutsinzi. Intsinzi, kunesha n’ubutunzi ni iby’ababasha kubona icyo abantu bakeneye, maze bakagira icyo bakora ngo haboneke igisubizo. Iga gufata inshingano. Igisobanura kuba ushyitse ku kigero cy’ubukure ni inshingano. Gushyika ku bukure ni ukugera ku rwego rwo gufata inshingano; ni ukugira ubushake bwo gutunganya akazi! Iki nicyo kikugaragaza nk’umuyobozi. Umuyobozi ni umuntu ufite ubushobozi bwo gusubiza, kuko ubuyobozi ni ugufata inshingano zo kuyobora, kugenga, gutanga icyerekezo, gukurikirana ikibazo cyo mu rwego rwo hejuru, ubumenyi buhanitse cyangwa amakuru. Ntabwo ubuyobozi bisobanura kwirirwa utera abo uyobora hejuru; ni ugufata inshingano; gukorera Imana na mugenzi wawe ndetse na sosiyeti muri rusange. Isegesho Data mwiza wo mu ijuru, ndagushimira ku bwo gusiga amaso yanjye amavuta ahumuriza kugira ngo mbashe kubona no kwitabira amahirwe n’umwanya wo kugukorera aho ndi. Nshyizwe mu mwanya w’ubutsinzi no gukomera uko mbona ibyo abantu bankikije bakeneye, kandi ngakemura ibibazo byabo, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Yakobo 4:17 Matayo 20:26-27















