Ntiwangize Amahirwe Yawe Yo Kuzamurwa Mu Ntera (Pasitori Chris)

“Nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa” (Imigani 24:10).


Gucika intege cyangwa gucogora mu gihe cy’amakuba ni ukwangiza amahirwe yawe yo kuzamurwa mu ntera. Yakobo 1:2 hagira hati, “Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’bibagerageza bitari bimwe.” Kuki Imana ikubwira kwishima igihe utewe n’ibigeragezo n’amakuba bituruka imande zose? Ni uko izi ko intsinzi  iri mu mwuka wawe. Niba waravutse bwa kabiri, Bibiliya ivuga ko wanesheje; warushishijweho kunesha. Bityo, nta kibazo kigomba kukurusha imbaraga ngo kikuneshe.


Ufite ibikenewe byose kugira uhangare kandi utsinde ikigeragezo cyose, amakuba cyangwa ibikurwanya. Ntabwo rero ugomba gutinya, ngo ucike intege cyangwa unanirwe ubitewe n’ikibazo icyo ari cyo cyose. Komera. Bona buri kintu cyose kikurwanya, ibigeragezo n’amakuba nk’ibyangombwa kugira ngo ukwizera kwawe gukomere, kandi bigufashe kuzamurwa mu ntera.


Reba nk’umugabo Yosefu; ingorane yahuye na zo zamubereye inzira yo kuzamurwa. Yabaye Minisitiri w’intebe wa Egiputa, hashize imyaka nyuma y’uko agurishijwe nk’umucakara ku mucuruzi wo muri Egiputa. Yanze gutinya cyangwa ngo yemerere ko ibigeragezo bigena imibereho y’ubuzima bwe. Menya ko Imana yagusigiye gutsinda iteka, n’ubwo mu nzira yawe haba hari ibishaka kugukerereza.


2 Abakorinto 2:14 hagira hati, “Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo…” wazanywe mu buzima bw’intsinzi zidashira; bityo rero shikama ugumane intsinzi yawe. Komeza wature uwo n’icyo Kristo ari cyo muri wowe: Kristo muri wowe ni we byiringiro by’ubwiza; yaguhindukiye ubwenge, gukiranuka, kwezwa no gucungurwa (1 Abakorinto 1:30).


Isengesho Nemeye ntashidikanya ko mfite intsinzi y’iteka kuri satani, isi n’ibindwanya byose bishobora kuza mu nzira yanjye, kuko nabyawe n’Imana. Uyu munsi nyobowe mu butsinzi no kunesha, kandi ukwizera kwanjye kurashikamye, kuko uri muri jye aruka uri mu b’isi.

Gucengera Ijambo

1 Yohana 5:4-5

Abaroma 8:28

Abefeso 6:10-13

Ibitekerezo byanyu  

 
-1 # GUSHIMIRANdazigaruye Elie 2012-11-29 13:19
MBANJE KUBASHIMIRA MBASABIRA N'UMUGISHA . MURIMAKE NAGIRANTI MUKOMEREZE AHO KUKO NIHAGIRA ABAHINDUKA KUBWANYU MUZABONA INGORORANO MU IJURU
MUSUBIZE
 

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 20 guests online