Ubumenyi Bw’Ukuri(Pasitori Chris )

...Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri (1 Timoteyo2:1-4).


Icyo Imana ishaka ni uko abantu bose bakizwa maze bakamenya ukuri (epignosis: mu Kigereki). Impamvu yazaniye abantu bose agakiza ntabwo ari ukugira gusa ngo bakakire maze bacike urubanza rw’iteka ahubwo ni no kugira ngo baze no mu bumenyi bw’ubusabane, ubusabane cyangwa ubumwe n’ukuri. Icyo gihe ni bwo utangira kubaho.


Urugero, 1Petero 1:23 hagira hati, “Kuko mwabyawe ubwa kabiri mutabyawe n’imbuto ibora, ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho”. Ibi bivuze ko wabyawe n’Ijambo; uri Ijambo mu mubiri! Ubuzima bwawe nk’Umukristo ni ukwigaragaza kw’Ijambo. Imana ishaka ko ugera ku bumenyi bw’uku kuri.


Abaroma 8:28 hagira hati, “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza...” Ibi bivuze ko udashobora guhomba cyangwa ngo utsindwe mu buzima; isi yose ni iyawe; ufatanya n’ubwoko bw’Imana. Nta gutsindwa cyangwa ubukene ugira iyo usobanukiwe iri hishurirwa. Uku ni ukuri kw’ibanze tubonera mu Ijambo; kwakire ukwemere, maze urebe uko ubuzima bwawe buhinduka umugezi w’ibitangaza.


Bibiliya ivuga ku bantu “...Bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri” (2 Timoteyo 3:7). Aba ni abantu banga kwiyegurira ubumenyi bw’ukuri ku bw’umurage wabo n’abo bari bo muri Kristo Yesu. Ikibabaho rero, bahora bazenguruka ntibigere bava aho bari, ntibatera imbere. Ukeneye kugera ku bumenyi cyangwa se ubumwe n’ukuri ku ntsinzi yawe, kunesha, ubutunzi n’ubuzima bw’ubwiza ufite muri Kristo Yesu. Ukeneye kugera ku bumenyi bw’ukuri yuko uri mu rwego rw’Imana.


Isengesho Data mwiza, ndagushimiye ko wampaye umwuka w’ubwenge no guhishurirwa mu kukumenya. Wanyigishije iby’ubumenyi bwihariye bunshoboza gukorera mu gushaka kwawe gutunganye rwose, none n’iteka ryose, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Filemoni 1:6

Abefeso 1:18

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

URWEGO RWO KWIZERA

 

Kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku niko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu. (1 Yohana 5:4).


Mu Baheburayo 11:1 hasobanura ukwizera ko ari “…ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.” Kwizera ni ikimenyetso ko ibyo tutareba, tutazi, tutumvisha ubwenge bwacu busanzwe ari iby’ukuri. Tubana kandi...

 

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

ukunda UBUGINGO?

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 38 guests online