Buri mukristo afite uburenganzira bwo kwishima, kugubwa neza, kugira ubuzima buzira umuze no kugira ubwenge. Ibi ni ukubera ko twasizwe, tugatoranywa ndetse tukoherezwa n’Imana kubwira Inkuru Nziza y’agakiza abakiri mu mwijima kandi ngo tubazane mu mucyo w’itangaza. Ariko niba utanezerewe mu buzima bwawe; niba utishimye, udafite ubuzima bwiza, udakomeye ngo ube unyuzwe, ntushobora gufasha abandi kunezererwa ubuzima Kristo yazanye ku isi. Umwami Yesu yasobanuye neza impamvu ki yaje: ko ari ukugirango tugire kandi tunezererwe ubuzima mu mwuzuri wabwo. Kunezererwa ubuzima bwawe ntibisobanuye ko ugomba kujya mu biruhuko ku mwaro maze urambarare ku musenyi agatuza kawe wakerekeje ku ijuru. Hari ibindi wanezererwamo ubuzima kuruta ibyo n’ubwo nta kibi kirimo niba uhisemo kubikora utyo. Nezererwa ibintu byose ukora. Nezererwa ibitotsi byawe, ibiryo byawe, akazi kawe, urugo rwawe, n’ibindi! Inezererwe ndetse nawe ubwawe buri munsi mu Mana. Imana nicyo yagutoranirije; ni cyo Yesu yapfiriye. Nuko rero nezererwa ubuzima bwawe! Niba udashobora kwinezererwa, nta wundi uzakunezererwa. Ikunde. Ushime uwo uri we. Abantu bamwe bahagarara imbere y’indorerwamo maze bakireba bababaye biyanze. Nutikunda nta muntu uzagukunda ku bwawe. Iga kunezererwa no gukunda abandi. Imana ifite abantu beza ku isi yose kandi bamwe muri bo batuye yafi yawe; nezererwa ukubaho kwabo, kubana na bo n’ubucuti nabo. Ndetse bamwe muri bo bashobora kuba badasabana cyane, ariko ushobora kubahindura abo kunezererwa. Fata icyemezo cyo kunezererwa ubuzima bwawe. Nezererwa ibyo ukora byose niba bihuye n’ubuzima butinya Imana. Isengesho Data Mwiza, ndagushima kuba warampaye ibintu byose ku bwinshi ngo mbinezererwe. Nuzuye Umunezero uyu munsi kandi ibyishimo byuzuye umutima wanjye uko nitegereza ubuzima bw’ubwiza, intsinzi, ubuntu bwinshi n’umunezero wampaye muri Kristo mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo 1Timoteyo 6:17
Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura: ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone kandi zinezererwe ubuzima, ndetse ngo zibone bwinshi (bwuzuye kugeza guseseka). (Yohana 10:10 AMP)


















Ibitekerezo byanyu