Ibone Mu Ijambo(Pasitori Anita )

“Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ari uyumvira ni we uzahabwa umugisha mu byo akora” (Yakobo 1:25).


Ijambo ry’Imana ni indorerwamo y’Imana. Bibiliya ivuga ko umuntu wese wumva Ijambo ariko ntarigendereho asa n’umuntu wireba mu ndorerwamo, hanyuma agahindukira akibagirwa uko asa (Yakobo 1:23-24); bivuze ko Imana igutegerejeho kumva Ijambo ryayo ukarigenderaho. Ibone uri icyo Imana ivuga ko uri cyo mu Ijambo ryayo, maze ubigendereho. Nutibona mu Ijambo, ntuzigera ubona ukuri kwaryo no gukora kwaryo mu buzima bwawe.


Aburahamu yabanje kwibona nka se wa benshi kandi abigendereho mbere yo kuragwa isezerano. Bibiliya iravuga ngo “nuko abiringira kwizera bahanwa umugisha na Aburahamu wizeraga” (Abagalatiya 3:9). Uyu munsi uri umuragwa w’isi kimwe na Aburahamu kuko Bibiliya ivuga ngo ”Ubwo muri aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranyijwe” (Abagalatiya 3:29). Ariko rero, nutibona nk’umuragwa wa byose ngo iyo shusho ikwinjiremo, umurage wawe uzagucika.


Imana yaguhaye byose ukeneye kubw’ubuzima no gukunda Imana (2 Petero 1:3). Ubukiranutsi, amahoro, ubuzima buzira umuze, gutera imbere no gutunganirwa ni ibyawe muri Kristo. Bona iyo shusho kandi ikwinjiremo. Uko ni ko ugera kubyo Imana yakugeneye byose muri Kristo Yesu ukabinezerwa.


Mu Ijambo ry’Imana harimo imbaraga zihindura ibintu. Gumisha umutima wawe ku Ijambo, uwukure ku biri kuba impande zawe. Uko ukomeza ureba mu ndorerwamo y’Imana, uzirikana ku Ijambo, uzahindurwa; kandi ubuzima bwawe buzagenda burushaho gusa n’ubwiza ubona mu Ijambo.


Isengesho Data mwiza, ndagushimira kuko Ijambo ryawe ari bwo buzima bwanjye. Ngushimiye guhindurwa mva mu bwiza njya mu bundi mbona igihe niyegurira kuyoborwa n’Ijambo ryawe. Kujya mbere kwanjye binyuze mu Ijambo kugaragarira bose, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Yakobo 1:23-24

2 Abakorinto 3:18

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 27 guests online