Ntutegekwa n’Amategeko ya Kamere!(Pasitori Chris)

Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: Ibya kera biba bishize dore byose biba bihindutse bishya (2 Abakorinto 5:17)


Ubwo wakiraga Kristo mu buzima bwawe, wahise ureka kuba umuntu usanzwe. Wahindutse icyaremwe gishya – ubwoko bushya bw’ikiremwa – cyabyawe n’Imana cyo mu bwoko bwayo:”Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana, Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo; ahubwo babyawe n’Imana” (Yohana 1:12-13). Ubuzima buri muri wowe ni ubuzima budasanzwe, kuko ari bwo buzima bw’Imana. Umwami Yesu, akiri mu murimo we hano ku isi, yagaragaje imiterere idasanzwe y’ubu buzima ndetse n’ubushobozi bwabwo budasanzwe bwo kuganza kamere n’ibintu bisanzwe mu buryo bwa kamere.


Igihe kimwe, yarenze ku itegeko risanzwe rya kamere maze agendera hejuru y’amazi (Matayo 14:25). Ikindi gihe, yari ari mu rugendo hamwe n’abigishwa be mu bwato, ariko arasinzira. Nuko haza umuhengeri, utera amazi gutangira kwinjira mu bwato. Nuko abigishwa be mu bwoba barataka bati “Mwigisha ntubyitayeho ko tugiye gupfa?” (Mariko 4:38). Umwami yahise abyuka bisanzwe, acyaha umuyaga, maze abwira inyanja ati ”Ceceka utuze. Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose” (Mariko 4:39). Muri izi ngero zombi, Yesu yanze kumvira cyangwa gukorwaho n’uko ibintu byari bimeze.


Ubwo yashakaga kuba hamwe n’abigishwa be nyuma yo kuzuka kwe, ntiyakeneraga kwinjirira mu muryango. Yarabonekaga gusa hagati yabo, atari nk’umuzimu, ahubwo nk’umuntu ufite inyama n’amagufa (Luka 24:37-43). Binyuze mu Mwuka, ufite ubu buzima budasanzwe n’ubushobozi muri wowe byo guhaguruka ukabaho urenze amategeko ya kamere cyangwa uko kamere ibyifuje. Wahamagariwe kubaho ubuzima bwo kuzamuka, budategekwa n’ibintu cyangwa amategeko ya kamere. Kubw’ibyo rero, ntukemere cyangwa ngo wunamire indwara, ubumuga cyangwa kuneshwa!


Isengesho Data mwiza, ndashima cyane amahirwe yo guheshwa umugisha n’Ijambo ryawe; urakoze kubw’ubuzima bw’ubwiza, ubutsinzi no kunesha wampaye. Nejejwe no kumenya ko ndushishwaho kunesha, kandi ko mbaho ndi hejuru y’ibigenwa na kamere mu buzima, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Luka 10:19

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 40 guests online