Reka Ijambo Ryinjire(Pasitori Anita)

Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo; guha abaswa ubwenge (Zaburi 119:130).


Ni inshingano yawe kureka Ijambo rikinjira mu mutima wawe – mu mwuka wawe. Ijambo rifite ubushobozi bwo kukugaburira no kukubaka mu buryo bw’umwuka, umubiri ndetse no kugutungisha: ”Kandi none mbaragije Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo, ribasha kububaka no kubahana ibiragwa n’abejejwe bose” (Ibyakozwe n’Intumwa 20:32). Ikindi kandi Ijambo rifite ubushobozi bwo koza, gutunganya no kweza umwuka wawe, rikawukuramo ubwoba, gushidikanya no kwicira urubanza.


Iyo wemereye Ijambo rikinjira mu mutima wawe; ubwoba no gushidikanya birahunga, maze ukwizera kukayobora. Ijambo muri wowe rizaguha imitekerereze y’umukiranutsi maze ritume imbaraga zisimbura intege nke. Mu kugaragaza imbaraga z’Ijambo zihindura kandi zikeza, Yesu yaravuze ati, “none mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.” Ibi bivuze ko ushobora kubona ivugururwa mu buzima bwawe umunsi ku wundi uko wakira Ijambo ry’Imana mu mwuka wawe. Ijambo mu mwuka wawe rizakugira ibyo rivuga, kandi ritume ukura ugere ku kigero gishyitse muri Kristo.


Abakristo bamwe bajya bashaka gupima imikurire yabo mu by’umwuka bashingiye ku gihe bamaze muri Kristo. Mu by’ukuri, ushobora kuba umaze imyaka myinshi uri Umukristo, ariko niba umutima wawe utavugururwa ngo ube mushya, n’Ijambo ry’Imana rikaba ritaraganza mu mwuka wawe, uzasanga ubuzima bwawe bwuzuyemo ingorane zitari ngombwa. Ijambo mu mwuka wawe ni ryo rihindura ubuzima maze rikakuvana ku rwego rumwe rw’ubwiza rikagugeza ku rundi rwisumbuyeho.


Icyo Imana ishaka kuguha mu buzima bwawe si ukugukiza indwara, si amafaranga, si akazi cyangwa ikindi kintu gifatika ushobora gusaba. Icyo ishaka kuguha ni Ijambo ryayo mu mwuka wawe! Izi ko Ijambo rizazamura ukwizera mu mwuka wawe kandi rikagukomeza ukabasha kunesha ibibazo byose by’ubuzima. Erekeza umutima wawe ku Ijambo.  Ijambo ry’Imana abe ari ryo uzajya uhora wibwira uzahinduka uva mu bwiza ujya mu bundi bwiza burushijeho kuba bwiza.


Isengesho Data mwiza wo mu ijuru, ndagushimira uyu munsi ku bw’umugisha w’Ijambo ryawe, kandi mu munezero, kwizera no guca bugufi, uyu munsi nakiriye mu mwuka wanjye Ijambo ryawe rikiza ubugingo bwanjye kandi rikantera guhora ndabagirana imbere yawe, mu buzima buzira umuze no kugubwa neza, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Zaburi 119:11; Abefeso 5:26

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 41 guests online