Ubukristo ni ubuzima bunejeje; ni ubuzima bw’ubutsinzi mu Ijambo. Ubukristo bw’idini bwigisha ko ugomba kwiyuha akuya ngo ubashe kunezeza Imana no kugendana nayo. Ariko mu Bukristo bw’ukuri, ntabwo ukeneye guhangayikishwa no kunezeza Imana kuko Umwuka Wera agufasha kubaho ubuzima buyinejeje. Icyo ukeneye gukora nta kindi ni ukumwitaho ukamutega amatwi binyuze mu Ijambo. Ababaho bashingiye ku Ijambo ntibahora bahangayikishijwe no kwibaza niba bari kunezeza Imana. Bisaba ukwizera kugira ngo uyinezeze: “Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza…” (Abaheburayo 11:6); kandi kwizera ni ukugira Ijambo rituye muri wowe rigwiriye maze rikakubeshaho. Ijambo ry’Imana muri wowe rizayobora ibitekerezo n’ibikorwa byawe, kandi rikuyobore mu nzira zo gukiranuka. Nta gitangaje kuba mu Bakolosayi 3:16 havuga ngo “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu”. Nuhunika Ijambo mu bubiko bw’umutima wawe, nta kabuza Ijambo niryo uzajya uvuga, kuko Umwami Yesu yavuze muri Matayo 12:34 ati “…Ibyuzuye mu mutima nibyo akanwa kavuga.” Ikindi, nukomeza uvuga Ijambo mu kwizera, Ijambo rizagusunikira mu gikorwa. Kubaho ubuzima bw’ubwiza Imana yakugeneye muri Kristo ntabwo ari amayobera cyangwa ibintu bidashyikirwa; icyo ukeneye gukora nta kindi ni ukuba mu Ijambo, kandi rikakubeshaho. Gumisha Ijambo muri wowe maze urireke rikuganze! Ugomba kubaho Ijambo buri munsi, ku buryo ubwo ufunguye umunwa kuvuga Ijambo ari ryo rivugira muri wowe. Kwatura Mfite Ijambo ry’Imana rituye muri jye rigwiriye, mu bwenge bwose no gusobanukirwa kw’umwuka. Ubuzima bwanjye none ni ukwigaragaza kw’Ijambo ry’Imana, ryamaze gufata umwanya wo hagati mu buzima bwanjye! Ndayoborwa mu butsinzi none ubwo Ijambo ry’Imana rifata ubutware mu buzima bwanjye, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Ibyakozwe n’Intumwa 20:32 Imigani 4:20-23
“Kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho” (1 Petero 1:23).


















Ibitekerezo byanyu