Urukundo Rutikunda (Pasitori Anita)

“Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose; ku by’icyubahiro, umuntu wese ashyire imbere mugenzi we” (Abaroma 12:10).


1 Abakorinto 13 hadusobanurira neza ibiranga agape: urukundo nk’urw’Imana. Kimwe mu biruranga ni uko urukundo rw’Imana rudashaka ibyarwo, ntirureba inyungu zarwo gusa: ”…Urukundo (urukundo rw’Imana muri twe) ntirushaka ibyarwo, {kuko} ntirushaka inyungu zarwo…”(1 Abakorinto 13:5). Urukundo rw’Imana ntirwikunda, rwita ku bandi kurusha uko rwiyitaho. Nk’umwana w’Imana rero ugomba kwiga gushyira abandi imbere.


Urukundo ntirushaka kwiyishyura cyangwa ngo rubike inzika. Urukundo rushakira abandi ibyiza gusa; ntabwo rushaka kwihimura cyangwa se guhora. Iyo ucengewe n’ihishurirwa ry’urukundo nk’urw’Imana, birakorohera kuba wakwihanganira kubabazwa ku bw’abandi kandi ntubarakarire. Birakorohera kwirengagiza amakosa abandi bagukorera. Iyo ugiriwe nabi n’umuvandimwe, ahubwo wemera kubabazwa no guhuguzwa, aho kugira ngo witure umuvandimwe inabi yagize (1 Abakorinto 6:7).


Niba warakijijwe, kugendera mu rukundo ntibyakagombye kukugora; wavukiye gukunda. Ufite kamere y’urukundo; bityo ushobora gukunda by’ukuri Imana n’abavandimwe bawe muri Kristo. Uyu munsi rabagirana umucyo w’Ijambo ry’Imana riri mu mutima wawe kandi ukore byose kugira ngo ibiranga urukundo bivugwa mu 1 Abakorinto 13 bibe ishingiro ry’imibanire yawe n’abandi.


Isengesho Data mwiza, ndagushimira ku bwo kumpa kamere yawe y’urukundo ukampa no gusobanukirwa urukundo rwawe ruhambaye, kugira ngo ndubemo mu mwuzuro warwo kandi abe ari rwo ngaragariza buri wese mu isi yanjye, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

1 Abakorinto 13

Ibitekerezo byanyu  

 
0 # Imana ishimwechristian 2012-11-27 16:05
Imana ishimwe ihabwe icyubahiro ,kubera ubwayo n'urukundo gusa gusa,ibyo ikora birengeye ukwemera .Ndagushimira Mana wowe wahaye Théophile iri hishurirwa ry'iyi site ,kubera ijambo ryawe rigera impande zose z'isi .Théophile hamwe nabo mukora mwese Jesus abagirire neza.
MUSUBIZE
 

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 55 guests online