Yatugize Abakwiriye…(Pasitori Chris)

Mushima Data wa twese, waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo (Abakorosayi 1:12).


Guhabwa n’Imana ntabwo biterwa n’imirimo twakoze, ahubwo ni ubuntu bwayo. Ubwo buntu buri muri Kristo Yesu. Yaduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo. Ibi bivuze ko yatugize abakwiriye. Kuba rero waravutse bwa kabiri, ushobora kuvuga ushize amanga ko ufite ubuzima na kamere by’Imana muri wowe; uri umuragwa w’imigisha idashira y’Imana. Yesu yatumye bishoboka; Ijambo riravuga ngo, “Ntibyavuye no ku mirimo kugirango hatagira umuntu wirarira” (Abefeso 2:9).


Ubukristo bw’idini bushobora gutuma wemera ko “udakwiriye” imbere y’Imana yera kandi ihambaye; bigatuma bamwe basenga Imana nk’abasaba badakwiriye. Ariko reba neza igihe cyakoreshejwe mu byanditswe. Havuga ko Imana yaduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo. Ntabwo ku bwawe wari kwigira ukwiriye imigisha y’Imana; imirimo yawe myiza ntiyari ihagije kugira ngo ube umuragwa w’Imana, ndetse n’umuraganwa na Kristo. Ariko, ku bw’igitambo cya Yesu ubu uri umuragwa wa kamere y’ubumana n’usangizwa n’abera umurage wo mu mucyo.


Ni yo mpamvu Umwami Yesu yadusabye kubwiriza Ubutumwa bwiza (Mariko 16:15). Yesu yahinduye buri wese, yaba umugabo, umugore, umuhungu n’umukobwa ukwiriye kuza mu busabane n’Imana. Yaduhinduye twese abakwiriye kuragwa agakiza no guhabwa umugisha w’ubugingo bw’iteka. Ni Imana yadushakaga, maze muri Kristo, yiyunga na twe (2 Abakorinto 5:18). Ntabwo ari twe twarimo tugerageza kwiyunga na Yo.


Ushobora kuba warabayeho ubuzima bubi, maze ubu ukaba urimo kwibaza uti, “Ese Mana ushobora kunyemera?” Ntabwo rwose Imana ikurakariye. Iragushaka, kuko Yesu yarangije kwishyura ikiguzi cy’ibyaha byawe. Icyo ugomba gukora gusa ni ukuvuga uti, “Yego Mwami! Ndagushimira ibyo wankoreye byose muri Kristo Yesu; ndakwakiriye mu buzima bwanjye.”


Isengesho Data mwiza wo mu ijuru, ndagushimira ko wampaye kubaho ubuzima bwiza, bwo gutera imbere, ubuzima buzira umuze, intsinzi no kunesha ku bw’ubuntu buri muri Kristo Yesu. Ndakoresha neza umurage mwiza wangeneye muri Kristo kandi ndagendera mu kuri kw’imigisha yawe uyu munsi, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abaroma 3:22-24

2 Timoteyo 1:9

 

Ibitekerezo byanyu   

 
-1 # Jesus abagirire nezachristian 2012-11-30 11:35
Imana isbumba byose ihabwe icyubahiro n'ikuzo ,maze kubw'umwana wayo Jesus Christ ,abatugezaho iyi msg yacu ,Imana ibahe umugisha itagabanyije .
MUSUBIZE | Report to administrator
 

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 63 guests online