HITAMO UMWIGISHA


Pst Elijah Diallo
  Pst Elijah Diall...Soma Ibikurikira
Pastor Baron Mbala
  Pst Baron Mbala ...Soma Ibikurikira
Pastor Mukoka
  Pst Isaac Mukoka...Soma Ibikurikira

“Ikigeretse Kuri Byose, Mutware Kwizera nk’Ingabo!”(Pasitori Anita )

Kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashobora kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro (Abefeso 6:16).


Ufite ukwizera, ntajya avuga ibintu nk’ibi: “Naragerageje ariko ntibyakunda, nuko ndabireka!” Kwizera ntikujya kubireka. Ijambo ngo “ikigeretse kuri byose” uko ryakoreshejwe mu murongo ufungura, rishyira ukwizera imbere mu ntwaro z’Imana ugomba kwambara. Bityo rero, niba hari ikintu utagomba kureka, ni ukwizera kwawe. Mu Baheburayo 11:6 havuga mu buryo bweruye ngo “Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza”


Iyo kwizera kwawe kugeragejwe; kukagezwa kure ku ndunduro yakwo; ugomba gukomera ugahagarara kubyawe mu Ijambo. Ugomba kunangira satani ugashimangira ubutsinzi bwawe. Umaze gukora ibyo Ijambo rivuga byose, ugomba guhagarara utajegajega mu mwanya wawe w’ubutsinzi kuko Kristo Yesu yamaze kubona intsinzi kubwawe. Mu Migani 24:10 haravuga hati “Nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye guke.”


Kwizera nicyo ukeneye ngo uzimye imyambi ikaze uterwa n’imbaraga z’umwijima. Ibi bisasu ntabwo ushobora kubibonesha amaso yawe y’umubiri. Mu Befeso 6:12 haravuga hati “Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Kutizera, gucika intege, guta umutwe, ubwoba n’umubabaro ni ingero z’izo mbaraga z’umwuka zitera abantu; ntubihe umwanya mu buzima bwawe.


Ahari warabyutse umunsi umwe usanga ufite ububabare bukomeye ahantu runaka mu mubiri wawe; ntiwifate neza ngo wicecekere, wiringiye ko ubwo bubabare buzashira bukagenda. Fata ingabo yawe yo kwizera! Garagaza ukwizera kwawe mu magambo no mu bikorwa; cyaha ubwo bubabare kandi wange ko butegeka imyitwarire yawe. Koresha amagambo ashingiye ku kwizera mu guhindura ubusa ibisasu byose bikaze by’umwanzi, kandi ukomeze uhagarare! Muri Yesaya 54:17 haravuga ngo nta ntwaro yacuriwe kukurimbura izagira icyo igutwara; none rero, anga gutinyishwa cyangwa  gutitizwa n’ikintu icyo ari cyo cyose!


Isengesho Data mwiza, Ijambo ryawe mu mwuka wanjye rirakura bikomeye, ryubaka ukwizera kwanjye kugakomera, kandi rifata umwanya wo hejuru mu buzima bwanjye! Mu gushira amanga ndanangira kandi mpindure ubusa imirimo mibi yose cyangwa ibitero by’umwanzi uyu munsi, mpagaze ku byanjye mu butsinzi Kristo yandonkeye, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abaheburayo 11:6

Yakobo 4:7

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

INYIGISHO YIHARIYE

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

INYIGISHO ISESENGUYE

DONATE TODAY!

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

IBITABO

Iki gitabo cyanditswe na Apostle Jean SAFLO.Kivuga ku NSHINGANO ZA BURI MUKOZI W'IMANA

   
   

Andika Email yawe

IBITEKEREZO

Abari ONLINE ubu

We have 39 guests online