HITAMO UMWIGISHA


Pst Elijah Diallo
  Pst Elijah Diall...Soma Ibikurikira
Pastor Baron Mbala
  Pst Baron Mbala ...Soma Ibikurikira
Pastor Mukoka
  Pst Isaac Mukoka...Soma Ibikurikira

Ntunyurwe n’Ibidahagije! (Pasitori Anita )

Nk’uko uwinjiye mu buruhukiro bwayo nawe aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo. (Abaheburayo 4:10)

Iyo usesenguye inkuru y’iremwa mu Itangiriro igice cya mbere, ubona ko umuntu ari we kamba ry’ibiremwa byose by’Imana. Imana yaremye umuntu ku munsi wa gatandatu, mu ishusho yayo kandi asa na yo, nyuma yuko irangije kurema ibindi byose. Bibiliya itubwira ko Imana yaruhutse iyo mirimo yayo ku munsi wa karindwi inyuzwe kandi inezerewe: “Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze …” (Itangiriro 2:2)

Ubwo Imana yarangizaga kurema umuntu, ibintu byose byari biteguye. Umunsi wa mbere w’umuntu ku isi wari ku munsi wa karindwi; ariwo munsi Imana yaruhutseho. Adamu yabyukiye mu kuruhuka kw’Imana; Imana yari yarangije imirimo yose yo kurema isanzure, nta kintu na kimwe cyari gisigaye cyo gukorwa na Adamu uretse kunezererwa Imana. Icyo nicyo gitekerezo cy’Imana, ni wo mugambi wayo n’icyifuzo cyayo ku muntu kuva na kera. Umuntu agomba gukorera ahantu h’uburuhukiro, nta kugorwa, nta mpagarara, akaduruvayo cyangwa ibimunaniza.

Wavukiye mu kiruhuko cy’Imana; si mu ngorane, ibibazo cyangwa guhangayika. Abatumva uku kuri babaho ubuzima butishimye, buhangayitse kandi busharira. Imana yakuremeye umunezero wayo kugirango kandi ikwishimire kandi ikunezerwe. Ntibitangaje ko ivuga muri Matayo 11:28 iti:”Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura.“ Ubu ni ubutumire bwahawe abagihangayitse, bakirwana n’ubuzima; injira mu buruhukiro bw’Imana. Iragira iti: “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu” (Matayo 11:29).

Ubu ni ubuzima wahamagariwe, ni ubuzima bw’ubwiza, icyubahiro ndetse n’ubuntu! Ni ubuzima budasanzwe bw’ubutsinzi, bubaweho mu kiruhuko; bwakire rero ntiwemere ubuciye munsi y’ubwo.

Isengesho Data Mwiza, ndagushimira ko wanyeretse icyifuzo n’umugambi wawe ku buzima bwanjye nk’uko bigaragara mu byanditswe. Urakoze kuba warandemeye umunezero wawe, ukantegurira kubaho ubuzima bwiza kandi budasanzwe bw’ubutsinzi ntuje! Uyu munsi ndakorera mu munezero, nzi ko ejo hanjye hazaza hatunganye muri wowe; mu Izina rya Yesu.Amen

Gucengera Ijambo

Abaheburayo 4:3

Matayo 6:25-26

 

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

INYIGISHO YIHARIYE

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

INYIGISHO ISESENGUYE

DONATE TODAY!

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

IBITABO

Iki gitabo cyanditswe na Apostle Jean SAFLO.Kivuga ku NSHINGANO ZA BURI MUKOZI W'IMANA

   
   

Andika Email yawe

IBITEKEREZO

  • gusaba gukora copy
    ndasaba gukora copy kuko nshaka kujya nkora post kuri facebook ibyamfashije bigafasha n'abandi
     
  • azaza igihe upfuye
    umuntu iyo apfuye ibye biba birangiye
     
  • Ndashaka kuba inshuti y,Uwiteka
    Uwiteka Aguhe imigisha, Akomeze Agusige Apôtre, inyigisho zawe zirankomeje, zinyongerereye inyota yo ...
     
  • icyifuzo
    [fv]ndabasuhuje mwizina rya yesu hari byifuzo nfite ndifuza kuza twandikirana kuko , haribyo ...
     
  • Gusaba
    Amahoro y'Imana abane namwe. Turabashimiye ko mukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa YESU KRISTO. Mbe ...

Abari ONLINE ubu

We have 44 guests online