Kera, ubwo twatangiraga kwiga iby’Umwuka n’ubutumwa bwo kwizera, iyo twageraga mu mugi cyangwa ahantu runaka tuje kuhakorera igiterane, twasengaga twatura tuti: “Twakandagiye aha hantu, kubw’ibyo ubu ni ahacu!” Twibukaga ibyo Imana yabwiye Yosuwa iti: “Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose” (Yosuwa 1:3). Ariko ibyo byari ibyo mu Isezerano Rya Kera; Ihishurirwa ry’Isezerano Rishya ryo ritandukanye n’iryo. Aho waba uherereye hose, ushobora kwakirira mu mwuka wawe binyuze mu magambo. Ushobora kwatura amagambo asize y’ukwizera ku migi, imirwa ndetse n’ibihugu aho ubugizi bwa nabi, ikibi, impagarara n’urwango byuzuye maze ugahindura aho hantu ubuturo bw’abamalayika. Ibi ni ukubera ko wowe nk’umuntu wavutse bwa kabiri, Umwuka wawe ufite ubushobozi bwo kwakira isi yose; Uwiteka yashyize iby’iteka ryose mu mutima wawe (Umubwiriza 3:11). Kubera iyo mpamvu, nta mipaka ihari ku byo wakwakirira mu muntu wawe w’imbere. Inkuru ya Aburahamu dusanga mu Itangiriro 13:14-15 ni urugero rw’ibyo. Uwiteka yaramubwiye ati: ”Rambura amaso urebe,uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba. Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose.” Usome neza urasanga ko Bibiliya itavuga ko “Aburahamu yagenze isi yose ngo abone kuyakira,” oya! Bibiliya idusobanurira uko yakiriye aho hantu hagari h’ubutaka n’inyanja – ari yo si yose – mu mwuka we: “Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitakwiringirwa, ngo abe sekuruza w’amahanga menshi nk’uko byavuzwe ngo ”Urubyaro rwawe niko ruzangana.”” (Abaroma 4:18). Mu buryo bumeze nk’ubwo, nawe ushobora kwigarurira imigi, ibihugu ndetse n’isi yose uturutse mu mwuka wawe, utitaye aho uherereye. Nta mipaka ihari ku byo umwuka wawe ushobora gutekereza no kwakira. Uri aho uherereye, ushobora kwatura amagambo yo kwizera maze ugateza impinduka mu rwego rw’umwuka ku bijyanye n’umurwa, umugi cyangwa igihugu ushaka ko uba uwa Kristo. Ushobora no gukora nk’ibyo ku muryango wawe, akazi ndetse n’ubucuruzi bwawe. Isengesho Data Mwiza, ndagushimira ko washyize iby’iteka ryose mu mutima wanjye ku buryo nta mupaka uhari ku byo nahindura. Aka kanya, ndatura ko Ijambo ryawe riganje kandi ari ryo shingiro mu gihugu cyanjye; kandi ko abagabo n’abagore babatuwe bakinjizwa mu mudendezo utangaje w’abana b’Imana, mu Izina Rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Umubwiriza 3:11 1 Abakorinto 2:11
Kuko amategeko atari yo yahesheje Aburahamu cyangwa urubyaro rwe isezerano ry’uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku kwizera. (Abaroma 4:13)















