Twakiriye Umwuzuro We (Pasitori Chris)

“Uwatumwe n’Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze” (Yohana 3:34).


2 Abami 2 havuga inkuru y’umuhanuzi ukomeye, Eliya, n’uburyo yajyanywe mu ijuru atwawe n’amagare y’umuriro. Ariko mbere y’aho, Elisha, umwe mu bahanuzi bamufashaga yaramubwiye ati“…Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.” Uyu munsi, hari Abakristo bakurikiza Elisha maze bagasenga basaba Uwiteka ngo abahe “ imigabane ibiri” y’amavuta. Iryo sengesho si ryo. Icyaremwe gishya ntabwo gikeneye imigabane ibiri y’amavuta kuko cyahawe byose! Igihe wavukaga bushya maze Umwuka Wera akaza mu buzima bwawe, ntabwo yaje mu bipande; yaje gutura muri wowe mu mwuzuro We.


Icyo Elisha yashatse kuvuga asaba “imigabane ibiri” gisobanurwa neza n’amabwiriza Mose yahaye Abisirayeli ku birebana n’uburenganzira bw’umwana w’imfura mu Gutegeka kwa kabiri 21:17: “…yemereshe umuhungu w’inkundwakazi ko ari imfura kumuraga imigabane ibiri y’ibyo afite byose, kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye.” Ibi bishatse kuvuga ko, nk’urugero, iyo umuntu yabaga afite abana batandatu, yagombaga kugabanya umurage we wose mo imigabane irindwi, ku buryo imfura ihabwa imigabane ibiri, nk’uburenganzira bw’imfura, maze batanu basigaye buri wese agahabwa umugabane umwe umwe.


Ibi rero nibyo Elisha yasabaga, uburenganzira bw’imfura. Yashakaga gufata umwanya wo kuyobora abandi bahanuzi bo muri Isirayeli, abari bayobowe n’umuhanuzi Eliya. Ku bwo kubasha kubona mu rwego rw’umwuka, yabonye ibyo yasabye maze ahinduka umuhanuzi uyobora abandi (wasoma 2 Abami2:1-25). Ni ukudasobanukirwa neza kuvuga ko Elisha yashakaga inshuro ebyiri z’ibyo Eliya yari afite; nta kuntu ibyo byari gushoboka kuko Elisha yari kuba asaba Eliya ibyo na we atari afite.


Ntabwo rero ukeneye gusaba Imana imigabane ibiri y’Umwuka, kuko Bibiliya igira iti “Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” (Yohana 1:16). Nk’uko Yesu ubwe atari afite Umwuka ugeze, kuko yari yaratumwe n’Imana, ni nako nawe Imana itaguhaye Umwuka iwugeze (Yohana 3:34) kuko Yesu yavuze ati, “…uko Data yantumye niko nanjye mbatumye” (Yohana 20:21). Rero, icyo ukeneye gukora ni uguhora wuzuzwa Umwuka nk’uko Intumwa Pawulo yabivuze mu Befeso 5:18-19.


Isengesho Data mwiza, ndagushimira ku bw’impano y’Umwuka Wera nahawe mu mwuzuro We. Ndatura ko akorera muri jye ku buryo bwuzuye; kandi ubwo mbyutsa amavuta ari muri jye, ndabashishwa guhindura ibidatunganye kandi mpindure n’ubuzima bw’abari hafi yanjye ku bw’imbaraga z’Umwuka, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Yohana 20:21

Abefeso 5:18-20

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 37 guests online