Akira Imbabazi Maze Ubuzima Bukomeze!(Pasitori Chris)

Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu (Abaroma 6:14).

Hari umuntu wigeze abaza ati, “Ese ko nakijijwe, ariko nkaba mpora ngwa mu cyaha. Ibyo baba bivuze ko ntakijijwe by’ukuri?” Kuba wakoze ikosa, kandi warahaye ubuzima bwawe Kristo ntabwo bivuga ko utakiri Umukristo. 1Yohana 1:9 hagira hati, “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” Ikintu cy’ingenzi ukwiye kubona muri uyu murongo ni uko utavuga ku batari Abakristo ahubwo uravuga ku Bakristo. No muri 1 Yohana 2:1-2 hagira hati: “Bana banjye bato, mbandikiye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu…” Ibi bitwereka ko bishoboka kugwa mu cyaha, ariko icyo Umwuka Wera ashaka kukubwira, ni uko ushobora kwakira imbabazi maze ukabaho uzi neza ko icyaha kitagufiteho ubutware.


Kuba rero wakoze amakosa ntibivuga ko uba watakaje agakiza kawe, akira imbabazi maze ubeho ku bw’Uwiteka. Abefeso 2:8 hagira hati, “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana: ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira.” Wavutse bushya ku bwo kwizera igihe wizeraga mu mutima wawe ko Imana yazuye Yesu mu bapfuye, maze ukatuza akanwa kawe ko Yesu ari Umwami w’ubuzima bwawe. Ntaho byari bihuriye n’ibyo wumvishaga ubwenge bwawe. 2 Abakorinto 5:7 hagira hati, “Kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba.” Ibi bisobanuye ko utagomba kugenda uyobowe n’ibyo wumvisha umubiri wawe ahubwo ugomba kugenda uyobowe n’Ijambo ry’Imana.


Abaheburayo 4:16 hagira hati, “Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” Iki ni cyo ukeneye gukora nk’Umukristo, igihe wakosheje; ntukicireho iteka; ahubwo mu gushira amanga kandi wicishije bugufi sabana na Data, wature amakosa yawe maze usabe imbabazi. Numara kubikora, wakire imbabazi maze ukomeze urugendo rwawe rwo kwizera.


Isengesho Data mwiza, ndagushimira ku bw’ubuntu bwawe, urukundo, ineza, ndetse n’imbabazi ungirira. Ndakomejwe mu rugendo rwanjye rwo kwizera, nzi neza ko nta na kimwe kibasha kuntandukanya n’urukundo rwawe rukomeye ubwo nitoza mu kugendera mu gukiranuka, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

2 Abakorinto 5:21

Abaheburayo 5:13

Ibitekerezo byanyu  

 
0 # gushima pastor chrisinnocent 2012-05-03 03:33
imana ibahe umugisha mwinshi hari abantu benshi bagira impungenge ko iyo bakoze icyaha biba birangiye kumana ugasanga avuye mugakiza kuko yaguye mucyaha none dusubijwemo ibyiringiro ko imbabazi zimana zihoraho iteka ryose
MUSUBIZE
 

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 43 guests online