Kwitangira Ijambo ry’Imana ntabwo ari umurimo ukora igice, ahubwo ni ukintu witangira gukora n’ubuzima bwawe bwose. Ijambo ry’Imana risaba kuryitaho, nta kindi urivanga na ryo. Imigani 4:20 hagira hati, “Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, utegere ugutwi ibyo mvuga.” Ibi bivuze, kwitanga wese ku bw’Ijambo no kwerekeza ibyawe byose ku Ijambo, uzi neza ko ari ibiryo by’umwuka wawe. Ibi, nk’urugero, niyo mpamvu udashobora gutega amatwi Ijambo ry’Imana nk’uko ukurikira inyigisho zo mu ishuri; cyangwa ngo unyuze amaso muri Bibiliya nk’uko usoma inyigisho z’amateka. Muri Hoseya 6:3 hagira hati, “Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka…,” hanyuma muri 2 Timoteyo 2:15, “Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.” Ibi ni ukuvuga gushakisha kumenya Ijambo ubifitiye inyota; ukarisonzera kurusha ibyo kurya by’umubiri, ari byo Umwami yavuze muri Matayo 4:4 ati, “…Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.” Ibi bisobanuye ko rwose ushobora gutungwa n’Ijambo ry’Imana. Igihe cyose wakiriye Ijambo, umwuka wawe uragaburirwa; ugahabwa amakuru agezweho aturutse mu cyumba cy’intebe y’Imana. Ibirenzeho, urakomezwa, ukezwa, ugatunganywa kandi ukakira ubwenge n’ibitekerezo bigutandukanya n’abandi bikaguhindura igitangaza. Ntukigere rero umenyera Ijambo ry’Imana! Niba ari igihe cyo kujya mu rusengero, menya ko ari ngombwa kuko mu rusengero niho wakirira inyigisho z’ubuzima binyuza mu Ijambo. Umuntu uhora yumva Ijambo ry’Imana ntashobora kuneshwa cyangwa ngo atsindwe; ntibishoboka! Ushobora kuvuga uti, “Ariko rero, kumva Ijambo ntabwo ari byo by’ingenzi, ahubwo gukora icyo rivuga nibyo bya ngombwa!” Yego, ibyo ni ukuri; ariko umuntu wese uzumva Ijambo igihe kirekire azagezaho akore icyo rivuga. Nukomeza kumva Ijambo, rizagwira ryuzure mu mutima wawe, maze riganze ibitekerezo byawe, hanyuma risohoke mu kanwa kawe: “…ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga” (Matayo 12:34). Ijambo riri mu mutima rizasesekara mu kanwa kawe, kandi riyobore imigendere yawe ya buri munsi! Kwaturadabona intsinzi, kunesha, ubuzima buzira umuze, n’umwuzuro muri byose uyu munsi n’iteka kuko mbayeho mu Ijambo, ku bw’Ijambo, kandi binyuze mu Ijambo! Ijambo ubu niryo ritegeka umwuka wanjye, ubugingo n’ubwenge, rikampa imitekerereze ikwiye – imitekerereze y’utunganye! Gucengera Ijambo 1 Petero1:23 Ibyakozwe n’intumwa 20:32
Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose (1 Timoteyo 4:15).

























