Nk’uko bigaragara mu murongo wacu ufungura, umusirikare w’Umuroma wari ufite umugaragu ugiye gupfa yinginze abayobozi b’Abayuda gusaba Yesu ngo aze akize umugaragu we. Yumvise ko Yesu ari mu nzira, amutumaho aya magambo ati “Nyagasani, si ngombwa ko uza hano! Tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira” Kubw’ukwizera kw’uwo musirikare, Umwami yavuze amagambo yo gukiza maze umugaragu w’uwo musirikare ahita akira. Ikindi gihe, umugore yaraje yinginga Yesu ngo akize umukobwa we wari ubaswe n’umudayimoni (Mariko 7:25). Umwami yaramubwiye ati “…igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.” (Mariko 7:29). Yavuze mu mpitagihe ngo “dayimoni avuye mu mukobwa wawe!” Iki nicyo uwo mugore yari akeneye kumva gusa, kandi yari azi ko umukobwa we yakize. Uyu mugore n’umusirikare w’Umuroma bakoresheje ukwizera bafite mu Ijambo ry’Umwami. Uku niko nawe wagombye kwitwara; kugira ukwizera mu Ijambo ry’Imana. Bibiliya igaragaza neza ubushobozi bw’Ijambo ry’Imana. Ijambo ryayo ni ukuri gusesuye, kandi icyo ukeneye ngo ubone ubutsinzi no kuzamurwa mu buzima nta kindi ni ukugira ukwizera mu Ijambo; beshwaho n’Ijambo! Urugero, Ijambo rivuga ko uri umukiranutsi (2 Abakorinto 5:21); byizere kandi ukomeze utangaze gukiranuka kwawe, utitaye ku kwicira urubanza satani ashobora no kuzana mu bitekerezo byawe. Uko ni ko ukoresha kwizera mu Ijambo! Isengesho Data mwiza, ngushimiye imbaraga z’Ijambo ryawe n’ubushobozi bwaryo bwo gukora ku mwuka wanjye, ku bugingo ndetse n’umubiri wanjye. Mbaho mu mbaraga, mu buzima buzira umuze n’ubutsinzi ubwo nkoresha ukwizera mu Ijambo ryawe, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Yesaya 55:10-11 Luka 5:5
“…Ageze hafi y’inzu uwo mutware w’abasirikare amutumaho inshuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye, ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira” (Luka 7:6-7).















