Urwego Rukwiriye mu Isengesho (Pasitori Chris)

Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha (Yohana 16:23).


Inyigisho ya Yesu ku isengesho mu murongo wacu ufungura irashimangira urwego rushya mu isengesho. Icya mbere, Umwami aravuga ku munsi mushya – umunsi w’agakiza – aho uzisabira Data mu Izina rye; uhagaze mu mwanya we. Ibi byari mbere y’uko apfa, agahambwa akazuka. Bityo agakiza, kashobotse gusa nyuma y’izuka rye, kari kataraboneka. Rero igihe yavugaga ati “Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha” Yavugaga ku munsi w’Itorero; nyuma y’izuka rye.


N’ubwo bimeze bityo, benshi mu kutabimenya binginga Yesu iyo basenga. Watega amatwi nk’amagambo ari mu masengesho yabo ukumva ngo “Mwami Yesu, ndagusaba ngo umpe iki n’iki mu Izina rya Yesu.” Dukurikije inyigisho za Yesu, gusenga gutyo sibyo. Urugero, umuvugizi w’igihugu ntabwo agihagararira yibereye mu gihugu cye. Akazi ke kaba ari ako gukorera mu mwanya wa leta ye aho yatumwe – mu kindi gihugu.


Kimwe n’ibyo, byaba atari byo gusenga Yesu mu Izina rye. Uhagarara mu mwanya we, ufite uburenganzira bwo gukoresha Izina rye ugasaba Data. Rero, ntabwo ari Yesu usenga cyangwa ngo usenge binyuze muri We, ahubwo usenga mu Izina rye. Iyo niyo mpamvu yavuze ati “Mugende mu Izina ryanjye!” Ushobora kuvuga uti “Nyamara nasenze Yesu kandi aransubiza!” Nibyo, ariko ni ukubera ko uri uruhinja mu bintu by’Imana; nyuma y’igihe, Imana igutegerejeho gukura. Mu Byakozwe n’Intumwa 17:30, Bibiliya iratubwira iti “Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana.” Iyo usenze mu Izina rya Yesu, uhagarara mu mwanya we ugahinduka Ijwi rye; ni kimwe n’uko Yesu ubwe yaba ari we uri kwisabira. Bityo, icyo usaba Data cyose azakiguha.


Niba hari icyo wifuza gusaba Data kandi wifuza kugihabwa, bikore mu Izina rya Yesu, ntugisabe Yesu cyangwa binyuze muri Yesu. Urwo nirwo rwego rushya rw’isengesho rw’icyaremwe gishya.


Isengesho Data mwiza, urakoze kumpa uburenganzira bwo kwiyinjirira mu kubaho kwawe ngo ngusabe kandi mbabwe nawe, kugira ngo umunezero wanjye ube wuzuye. Ndashima urukundo n’ineza bitagereranywa udufitiye muri Kristo Yesu, no kumenya ko mbasha iteka kwakira ibisubizo, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abafilipi 2:9

Yohana 14:13-14

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

INYIGISHO YIHARIYE

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

INYIGISHO ISESENGUYE

DONATE TODAY!

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

IBITABO

Iki gitabo cyanditswe na Apostle Jean SAFLO.Kivuga ku NSHINGANO ZA BURI MUKOZI W'IMANA

   
   

Andika Email yawe

IBITEKEREZO

Abari ONLINE ubu

We have 81 guests online