Rema Ubuzima Bwawe Bw’Ubutsinzi (Pasitori Anita )

Arabasubiza ati:”… mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti “va hano ujye hirya” wahava, kandi nta kizabananira. (Matayo 17:20)


Ku cyaremwe gishya muri Kristo, nta kintu na kimwe kidashoboka. Ushobora guhindura ikintu icyo ari cyo cyose mu buzima bwawe n’ibikuzengurutse ngo bikubere byiza. Hariho abatekereza ko bidashoboka kubaho ubuzima bw’ubutsinzi, utegeka kandi unesha buri munsi mu buzima; nyamara ubwo ni bwo buzima Yesu yatuzaniye.


Niba inararibonye yawe y’ubuzima idahuye n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, ushobora kwiremera impinduka. Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukwitekereza ubayeho mu kuri kw’ibyo Ijambo rikuvugaho. Tekereza urwego rw’ugutunganirwa n’intsinzi ushaka kugeraho maze wibone ari rwo ukoreramo. Ibigukikije nibisa n’aho bihabanye n’ibyo ubonesha amaso yawe y’umwuka, uhatire ubwenge bwawe gutumbera ishusho nyayo maze wature Ijambo ry’Imana kuri wowe no kuri ibyo unyuramo.


Ugire icyizere mu Ijambo kandi ugire gushira amanga yo kurota ibihambaye. Ugire ishusho y’uburyo wifuza ko ubuzima bwawe bumera: akazi kawe, ubucuruzi bwawe, aho utuye, uko ugenda, uko wambara, uko uvuga; ibijyanye n’ubuzima bwawe byose! Gira ishusho ihebuje ya buri kimwe muri byo kandi ubyature ubirema! Wakwibaza uti “Ese byoroshye gutyo?” Yego rwose; ushobora kurema ubwoko bw’ubuzima wifuza kubaho binyuze mu mbaraga z’Imana ziba mu gutekereza zabikijwe muri wowe.


Muri kimwe mu biterane by’amakesha byacu byitwa “Ijoro ry’Umunezero” twagiriye mu Bwongereza, Umushumba Chris yigishije ku “Mbaraga Z’Ibitekerezo”; ni ubutumwa bwiza! Ushobora kugura ubwo butumwa kuri www.christembassyonlinestore.org; buzagufasha kurushaho gusobanukirwa uko warema ubuzima bw’ubutsinzi no kunyurwa ku bwawe ndetse no ku bandi binyuze mu Ijambo.


Isengesho Data Nyir’umugisha, ndagushima ko Ijambo ryawe ari itabaza ku birenge byanjye rikaba umucyo mu nzira yanjye. Nanze kugira ubwoba no guhangayikishwa n’ibyo nyuramo kuko nkoresheje Ijambo ryawe mu kanwa kanjye, nshobora guhindura ibibi nyuramo nkiremera ubuzima bwiza bw’ubwiza, intsinzi no  kunyurwa muri Kristo Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Yosuwa 1:8

Mariko 11:23

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 38 guests online