We Byiringiro Byonyine By’Agakiza (Pasitori Anita )

“Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo. “(Ibyakozwe n’Intumwa 4:12)

 


Abantu bamwe bavuga ko ku BaKristo Yesu ameze nk’uko abandi bakuru b’amadini bameze ku madini atandukanye yo mu isi; ariko ibi si byo. Icya mbere, Yesu si umukuru w’idini; Ni Imana. Ni we “Nzira, Ukuri n’Ubugingo!” Ntiyaje gushyiraho cyangwa kuyobora idini; kuko ubukristo atari idini. Ni we wenyine wari ukwiriye kuba igitambo cy’ibyaha by’isi yose. Ni amakosa ko umuntu amwita umukuru w’idini ukomeye kuko we ubwe ari Imana; kandi bitanyuze muri we, nta muntu ushobora gukizwa!


Witegereze neza ko mu Byakozwe n’Intumwa 4:12 hatagira hati “nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abaKristo, dukwiriye gukirizwamo”; ahubwo haragira hati “ ryahawe abantu … “ aribyo bivuze umugabo wese, umugore, umuhungu n’umukobwa wese uri ku isi; Yesu ni we byiringiro by’agakiza wenyine. Amagambo y’Umwami Yesu muri Yohana 14:6 ubwayo arabitsindagira: “… Ni jye nzira, n’ukuri n’ubugingo: ntawe ujya kwa Data ntamujyanye.”


Imana isubiza amasengesho yawe gusa ari uko usenze mu Izina rya Yesu. Amasaha yose umuntu yamara asenga cyangwa se uburyo bwose yaba abyitabira bimuha umuyoboro wo kuvugana n’Imana ari uko gusa binyuze muri Yesu. Kubera iyo mpamvu, kuri iyi si ishaje kandi ibabaje, Yesu si imwe mu nzira; ahubwo ni we Nzira Yonyine. Utitaye aho umuntu akomoka, ibara ry’uruhu rwe, ubwoko cyangwa aho atuye, hariho inzira imwe rukumbi y’agakiza: Ni ukwatura ko Yesu ari Umwami ku buzima bwawe no kwizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye (Abaroma 10:9-10).


Isengesho Data Mwiza, ndakuramya uyu munsi ku bw’ubuhangare bwawe n’ubwiza bwawe mu buzima bwanjye. Urakoze ku bw’ubuntu wahaye abantu bose. Izina ryawe ryubawe, riramwe, rikuzwe kandi rihimbazwe uko abantu benshi barushaho kwakira ubumenyi bw’agakiza kari muri Kristo, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abaroma 10:9-10

Abaroma 1:16

 

Ibitekerezo byanyu  

 
0 # gusaba inyigishoruzindana 2012-06-11 16:17
Mbaje kubashimira uburyo muri tutugezaho inyigisho, ariko ndashaka ko mwampa inyigisho zivuga kugakiza k'imana imirongo
MUSUBIZE
 

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 75 guests online