Uburwayi: Ntabwo Ari Igikorwa Cy’Imana!(Pasitori Chris)

Uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we (Ibyakozwe n’intumwa 10:38).


Umubyeyi umwe yabyaye umwana w’impumyi maze ararira cyane ati, “Koko Mana, uyu mwana w’inzirakarengane yakoze iki ngo avuke ari impumyi? Koko Mana, kuki wakoze ibi?” Kubera ubujiji yavuze ko Imana ari yo yamuhemukiye. Abantu benshi mu bujiji bita ibikorwa bibi iby’Imana; ibi sibyo! Imana ntabwo ari yo iteza ububabare, uburwayi cyangwa amagorwa mu buzima bwa benshi. Ahubwo, ni yo ikiza, ikunga ndetse igasana n’imitima yakomeretse, ubuzima bwangiritse n’ubucuti bwajemo igitotsi.


Umurongo w’ibyanditswe twafunguje uduhishurira imiterere y’Imana na kamere yayo y’urukundo, ubugwaneza, n’impuhwe, naho satani ukamwerekana nk’utwaza abantu igitugu abatsikamisha indwara, imiruho, imibabaro n’amagorwa. Utubwira uko Imana yasutse Umwuka Wera n’imbaraga kuri Yesu w’i Nazareti, akagenda agirira abantu neza akiza abo satani yari atwaje igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na We. Reba neza, ntabwo ari Imana yari yarateje abantu indwara; ahubwo ni Imana yohereje Yesu kubakiza.


Urugero rwa ya mpumyi Barutimayo rurabyerekana neza. Bibiliya ivuga ko yari yaravutse ari impumyi; atishimiye uko yari ameze, atakira Yesu ngo amutabare, maze Umwami amukiza ubuhumyi (Mariko 10:51-52). Aha, uyu mugabo yari yaravutse ari impumyi, maze Yesu aramukiza, bigaragaza neza ko atari Imana yari yaramugize impumyi. Urundi rugero rusa n’uru, ni igihe Yesu n’Abigishwa be bahuye n’undi mugabo na we wari waravutse ari impumyi. Maze abigishwa be baramubaza bati, “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?” (Yohana 9:2).


Umwami yarabashubije ati,”…Uyu ntacyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira n’igihe umuntu atakibasha gukora (Yohana 9:3-4). Imirimo ya satani yari yigaragarije mu buzima bw’uyu mugabo, ari yo buhumyi, ariko Umwami Yesu aravuga ati, “…ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye,” maze akiza uwo muntu.


Biragaragara, Imana ni yo ikiza naho satani ni we ukandamiza abantu abateza uburwayi, ubumuga n’ibibazo bibabaza abantu! Ariko rero, Imana ishimwe; kuko yaduhaye ububasha bwo gukiza abarwayi, gukiza ababembe, kuzura abapfuye no kwirukana abadayimoni (Matayo 10:8). Nka Yesu, na we ukwiye kugenda ugirira abantu neza, ukiza abo satani atwaje igitugu, kuko Imana iri kumwe nawe.


Isengesho Data mwiza wo mu ijuru, Izina ryawe rihimbazwe iteka ryose, ku bw’umucyo wawe urabagirana mu isi y’umwijima, ukazanira gukira indwara, kubohoka, kurindwa, n’imbaraga ku bari batsikamiwe bihebye! Ndagupfukamiye nkuramya ku bw’urukundo rwawe, impuhwe zawe n’ubuntu bwawe, bugaragarira none mu mirimo yo gikiza indwara, imigisha n’ibitangaza ukora mu buzima bwa benshi ku isi hose, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

1 Yohana 3:8

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 45 guests online