Ntukamenyere Ijambo! (Pasitori Anita)

Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose (1 Timoteyo 4:15).


Kwitangira Ijambo ry’Imana ntabwo ari umurimo ukora igice, ahubwo ni ukintu witangira gukora n’ubuzima bwawe bwose. Ijambo ry’Imana risaba kuryitaho, nta kindi urivanga na ryo. Imigani 4:20 hagira hati, “Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, utegere ugutwi ibyo mvuga.” Ibi bivuze, kwitanga wese ku bw’Ijambo no kwerekeza ibyawe byose ku Ijambo, uzi neza ko ari ibiryo by’umwuka wawe.


Ibi, nk’urugero, niyo mpamvu udashobora gutega amatwi Ijambo ry’Imana nk’uko ukurikira inyigisho zo mu ishuri; cyangwa ngo unyuze amaso muri Bibiliya nk’uko usoma inyigisho z’amateka.  Muri Hoseya 6:3 hagira hati, “Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka…,” hanyuma muri 2 Timoteyo 2:15, “Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.” Ibi ni ukuvuga gushakisha kumenya Ijambo ubifitiye inyota; ukarisonzera kurusha ibyo kurya by’umubiri, ari byo Umwami yavuze muri Matayo 4:4 ati,  “…Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.”


Ibi bisobanuye ko rwose ushobora gutungwa n’Ijambo ry’Imana. Igihe cyose wakiriye Ijambo, umwuka wawe uragaburirwa; ugahabwa amakuru agezweho aturutse mu cyumba cy’intebe y’Imana. Ibirenzeho, urakomezwa, ukezwa, ugatunganywa kandi ukakira ubwenge n’ibitekerezo bigutandukanya n’abandi bikaguhindura igitangaza.


Ntukigere rero umenyera Ijambo ry’Imana! Niba ari igihe cyo kujya mu rusengero, menya ko ari ngombwa kuko mu rusengero niho wakirira inyigisho z’ubuzima binyuza mu Ijambo. Umuntu uhora yumva Ijambo ry’Imana ntashobora kuneshwa cyangwa ngo atsindwe; ntibishoboka! Ushobora kuvuga uti, “Ariko rero, kumva Ijambo ntabwo ari byo by’ingenzi, ahubwo gukora icyo rivuga nibyo bya ngombwa!” Yego, ibyo ni ukuri; ariko umuntu wese uzumva Ijambo igihe kirekire azagezaho akore icyo rivuga.


Nukomeza kumva Ijambo, rizagwira ryuzure mu mutima wawe, maze riganze ibitekerezo byawe, hanyuma risohoke mu kanwa kawe: “…ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga” (Matayo 12:34). Ijambo riri mu mutima rizasesekara mu kanwa kawe, kandi riyobore imigendere yawe ya buri munsi!


Kwaturadabona intsinzi, kunesha, ubuzima buzira umuze, n’umwuzuro muri byose uyu munsi n’iteka kuko mbayeho mu Ijambo, ku bw’Ijambo, kandi binyuze mu Ijambo! Ijambo ubu niryo ritegeka umwuka wanjye, ubugingo n’ubwenge, rikampa imitekerereze ikwiye – imitekerereze y’utunganye!

Gucengera Ijambo

1 Petero1:23

Ibyakozwe n’intumwa 20:32

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 226 guests online