Jya Kuri Rejime y’Ijambo! (Pasitori Anita)

Mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze (1 Petero 2:2)


Benshi muri iki gihe bashyira imbaraga nyine mu kwita ku mibiri yabo. Bagafata rejime z’ubwoko bwose kugira ngo babashe kunguka cyangwa kugabanuka ibiro, ngo base neza. N’ubwo ibyo byemewe kandi ari byiza, icyagombye kwitabwaho cyane kurushaho ni ukwita ku mwuka wawe; ukawugaburira indyo nziza y’umwuka.


Umukristo wese akeneweho gukura mu mwuka kandi ibi bishoboka gusa iyo wishyize kuri rejime y’Ijambo. Ijambo ry’Imana niryo ryonyine ribasha kuguha igaburo rikenewe ngo ubeho ubuzima bwuzuye, buzira umuze, burimo imbaraga n’ubutsinzi. Mu Befeso 4:15 haratubwiriza ngo “…dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.” Nta kundi wakurira muri we, keretse binyuze mu Ijambo. Reka inyota ufitiye Ijambo irenge ibisanzwe; Gira inzara y’Ijambo unarihozeho umutima ku buryo bigutera guhozaho mu kuryiga.


Ubutsinzi bw’Umukristo bunyura mu Ijambo. Umuntu wese usuzugura cyangwa wirengagiza Ijambo ry’Imana aba nta ngabo afite imukingira ikibi. Ubushobozi bwawe bwo guhangana n’ikibi ukaguma uhagaze kandi ufite ubutsinzi ku munsi mubi ubukura mu mbaraga z’Ijambo ry’Imana. Mu kumenya ibyo rero, fata ukomeje ibihe byawe byo kwiga Ijambo. Ntukigera ureka umunsi urenga utize Ibyanditswe. Ujye ukoresha agatabo kawe k’Urusobe rw’Ibiriho. Ushyire Ijambo ry’Imana muri telefone yawe igendanwa; urebe kandi wumve ubutumwa bwo kwizera n’inzara nyinshi, n’aho waba uri mu nzira ugenda.


1 Petero 2:2 haravuga hati “Mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze”; ibyo ni ukuvuga ngo wishyire kuri rejime y’Ijambo. Wifuze kandi ushake Ijambo kurusha n’ibyo kurya byawe bindi bikenewe (Yobu 23:12); Ibyanditswe ubizirikaneho amanywa n’ijoro (Zaburi 1:2)! Ibyo ubikore, uzabona gukora kw’imbaraga z’Imana mu buzima bwawe kandi umwuka wawe uzahagarara ushikamye mu bintu by’Imana.


Isengesho Data mwiza, Ijambo ryawe ni ubuzima kuri jye; ni umucyo unyereka inzira yanjye mu bukiranutsi, mu butsinzi n’ubutware. Uko nitangira Ijambo, mbona imbaraga zaryo zitajegajega kandi zihindura ibintu mu buzima bwanjye none, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abakolosayi 3:16

Imigani 4:20-22

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

INYIGISHO YIHARIYE

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

INYIGISHO ISESENGUYE

DONATE TODAY!

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

IBITABO

Iki gitabo cyanditswe na Apostle Jean SAFLO.Kivuga ku NSHINGANO ZA BURI MUKOZI W'IMANA

   
   

Andika Email yawe

IBITEKEREZO

Abari ONLINE ubu

We have 51 guests online