Kwiringira Umwami bivuga kugira icyizere mu Ijambo rye, ukaguma ku masezerano ye; ni ukuvuga ngo ukamwishingikirizaho muri byose. Bivuga kwizera icyo Imana ivuga kandi ukagaragaza kwizera kutajegajega mu bushobozi bwayo. Ubuntu bwayo ntiburondoreka; imbaraga zayo ntizigira umupaka; kandi urukundo rwayo ntirugira akagero. Nureba ku guhambara kw’Imana, ntuzigera uhangayika cyangwa ngo ugire impagarara n’ubwo haba iki, byaba kuri wowe cyangwa ku bigukikije. Kumenya gusa ko uri uw’Imana Ishobora byose, yagukunze kugeza aho itanga Umwana wayo Yesu ngo apfe mu kimbo cyawe byagombye kugutera kunezerwa ukagera ku butsinzi. Abaheranwa n’agahinda n’umubabaro mu by’ukuri ntibiringira Uwiteka, kuko iyaba bamwiringiraga bamenya ko ku mwana w’Imana nta gukandamizwa guhari. Mu Baroma 8:28 haravuga hati “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.” Iri ntabwo ari isezerano, ahubwo ni amagambo avuga ukuri kuriho. Nta kintu cyabasha kukurwanya; nta kintu cyangwa umuntu wagukandamiza; none rero, reka amaganya no gushaka ko bakubabarira ahubwo usingire ubutsinzi bwawe muri Kristo. Izere Umwami n’umutima wawe wose kandi wiringire Ijambo rye; gira icyizere mu bushobozi bwe bwo kuguhindura icyo yagennye cyose ko uzaba. Yesu yabwiye Abigishwa be ati ”Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu” (Matayo 4:19). Yarababwiye gusa ati “nimunkurikire”; mu yandi magambo, munyiringire; mungirire icyizere, maze nzasohoze inzozi zanyu. Gira icyizere kitajegajega mu bushobozi Ijambo ry’Imana rifite bwo kuguhindura icyo rivuga. Bitangirira ku kuba umuntu ugendera ku Ijambo; ukiyemeza ukarishyira mu bikorwa mu buzima bwawe! Icyo ni icyo ukeneye gusa ngo ugire ubuzima buhambaye! Isengesho Data mwiza, nshyize ibyiringiro byanjye n’icyizere mu Ijambo ryawe, nzi ko Ijambo ryawe ari cyo nkeneye gusa ngo ntere imbere, ntunganirwe kandi ngire ubutsinzi. Mbayeho mu butsinzi kubw’Ijambo none, nejejwe n’uko ribyara muri jye imbuto z’ubukiranutsi, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Zaburi 118:8-9 Zaburi 125:1 Yesaya 55:11
Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. (Imigani 3:5-6).
Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12). Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira















