Umwami Yesu, muri iyi nteruro yo hejuru, aratwizeza ko turi kumwe ibihe byose. Bityo rero, aho wakwisanga hose, umuntu cyangwa ikintu cyahagurukira kukurwanya cyose; izere ikintu kimwe: ubutsinzi bwawe burizewe kuko Umwami ari kumwe nawe. Ibi kandi ntaho bihuriye n’uko “wiyumvamo” cyangwa “utiyumwamo” ko ari kumwe nawe; kubyiyumvamo siko kwizera. Mu kwizera uzi ko ari kumwe nawe kandi ari muri wowe kuko Ijambo ari ko rivuga. Kumenya rero ko Imana iri muri wowe kandi ikaba kumwe nawe bizagira ingaruka nini ku bwoko bw’ubuzima ubaho. Iyo uzi ukubaho kw’Imana hamwe nawe ndetse no muri wowe, bizamura ukwizera, gutinyuka no gushira amanga mu mwuka wawe. Uko kubimenya kuguha imitekerereze yo guhangara ibihangange; kuko uzi yuko Uri muri wowe aruta uri mu b’isi. Kimwe n’umuhanuzi Elisha, ntabwo ukangwa n’umubare cyangwa ingano y’abakurwanya; kuko waje kumenya ko ‘abari kumwe nawe baruta abari kumwe na bo’. ‘witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe nabo’ (2 Abami 6:16) Baho umunsi ku wundi uzi ko Imana muri kumwe; waba uri wenyine cyangwa uri kumwe n’abandi. Kura burundu mu magambo yawe ibintu nko kuvuga ngo “Ndi jyenyine nta muntu n’umwe ngira muri iyi si; nta wamfasha ngira.” Ahubwo, vuga ushize amanga uti “Uwiteka ni we mbaraga zanjye, ubuhungiro bwanjye no guhumurizwa kwanjye; Ari kumwe nanjye, ari no muri jye ibihe byose!” Anga kugira ubwoba, guhangayika, impagarara no gushidikanya; ishingikirize ku kuba Imana iri muri wowe kandi iri kumwe nawe! Irahari ngo ikuyobore, ikurinde kandi iguhe imbaraga; none rero shira amanga, ukomere kandi ushikame! Isengesho Data mwiza, ndanezerewe kandi nzamuye ibiganza byanjye nkuramya kubw’urukundo rwawe, Ubuntu, ineza no kubaho kwawe mu buzima bwanjye! Urakoze kubw’icyubahiro cyawe cyigaragaza muri jye none, ubwo mbaho nzi neza imbaraga zawe no kubaho kwawe muri jye, kandi ngeze ku isi yanjye ubwiza, ubuntu n’ubukiranutsi bwawe, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Yohana 14:16-18 Abaheburayo 13:5-6
“…Ibi mubyizere – ko ndi kumwe namwe iteka, no kugeza ku mpera y’isi” (Matayo 28:20 The Living Bible).


























Ibitekerezo byanyu
RSS feed for comments to this post