Ubukristo ni ubuzima bunejeje; ni ubuzima bw’ubutsinzi mu Ijambo. Ubukristo bw’idini bwigisha ko ugomba kwiyuha akuya ngo ubashe kunezeza Imana no kugendana nayo. Ariko mu Bukristo bw’ukuri, ntabwo ukeneye guhangayikishwa no kunezeza Imana kuko Umwuka Wera agufasha kubaho ubuzima buyinejeje. Icyo ukeneye gukora nta kindi ni ukumwitaho ukamutega amatwi binyuze mu Ijambo. Ababaho bashingiye ku Ijambo ntibahora bahangayikishijwe no kwibaza niba bari kunezeza Imana. Bisaba ukwizera kugira ngo uyinezeze: “Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza…” (Abaheburayo 11:6); kandi kwizera ni ukugira Ijambo rituye muri wowe rigwiriye maze rikakubeshaho. Ijambo ry’Imana muri wowe rizayobora ibitekerezo n’ibikorwa byawe, kandi rikuyobore mu nzira zo gukiranuka. Nta gitangaje kuba mu Bakolosayi 3:16 havuga ngo “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu”. Nuhunika Ijambo mu bubiko bw’umutima wawe, nta kabuza Ijambo niryo uzajya uvuga, kuko Umwami Yesu yavuze muri Matayo 12:34 ati “…Ibyuzuye mu mutima nibyo akanwa kavuga.” Ikindi, nukomeza uvuga Ijambo mu kwizera, Ijambo rizagusunikira mu gikorwa. Kubaho ubuzima bw’ubwiza Imana yakugeneye muri Kristo ntabwo ari amayobera cyangwa ibintu bidashyikirwa; icyo ukeneye gukora nta kindi ni ukuba mu Ijambo, kandi rikakubeshaho. Gumisha Ijambo muri wowe maze urireke rikuganze! Ugomba kubaho Ijambo buri munsi, ku buryo ubwo ufunguye umunwa kuvuga Ijambo ari ryo rivugira muri wowe. Kwatura Mfite Ijambo ry’Imana rituye muri jye rigwiriye, mu bwenge bwose no gusobanukirwa kw’umwuka. Ubuzima bwanjye none ni ukwigaragaza kw’Ijambo ry’Imana, ryamaze gufata umwanya wo hagati mu buzima bwanjye! Ndayoborwa mu butsinzi none ubwo Ijambo ry’Imana rifata ubutware mu buzima bwanjye, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Ibyakozwe n’Intumwa 20:32 Imigani 4:20-23
“Kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho” (1 Petero 1:23).
Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12). Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira
















Ibitekerezo byanyu