Impinduka Yawe Ni Iya Nonaha(Pasitori Chris)

“Ni cyo gitumye mbabwira nti: Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe kandi muzabibona” (Mariko 11:24)


Witegereze neza amagambo y’Umwami Yesu muri uwo murongo; Yaragize ati ibyo muzakenera byose, iyo musenze, mwizere ko mubyakiriye kandi muzabibona. Mu yandi magambo, igihe usenze nibwo ugomba kwizera, ukakira maze ukabona ibyo usabye. Ibi bisobanuye ko iyo ukeneye impinduka cyangwa igitangaza mu rwego urwo ari rwo rwose rw’ubuzima bwawe none, iyo mpinduka cyangwa icyo gitangaza gishobora kuboneka aka kanya; muri make ni wowe ubigena.


Abantu bamwe bizera ko Imana ari yo ihitamo igihe ifasha cyangwa ihera umugisha uko ibishaka, ariko ibyo si ukuri. Yarangije gukora ibikenewe byose kugirango ubeho ubuzima bwiza kandi bufite byose, imaze kuguha ibintu byose bijyanye n’ubuzima n’ubumana (2 Petero 1:3). Ibyo ugomba gukora ubu ni ugukoresha ijambo ngo wubake ubuzima  bwawe maze wihangira ejo hazaza hawe.


Reka turebe rimwe mu yandi mabanga y’impinduka zitewe n’Ijambo ry’Imana. Umunsi umwe, Umwami Yesu yaciye umugami maze intumwa ze zimubaza impamvu avugira mu migani. Umwami yarashubije ati: “…Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure…ngo igihe cyose batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha umutima, bagahindukira ngo mbakize” (Matayo 13:15). Ndagirango witegereze ijambo “igihe cyose”. Icyo ibi bivuze ni uko igihe cyose witegereje ijambo ukoresheje amaso y’umwuka, ukaritega amatwi kandi ukarisobanukirwa mu mutima wawe, wowe cyangwa ikibazo cyawe muzahinduka. Mu yandi magambo hazabaho impinduka.


Ese iyi mpinduka iboneka ite? Bibiliya iragira iti ”Amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo…”(Zaburi 19:7). Ijambo ry’Imana niryo rihindura; iyaba watekereza ku Ijambo nta na kimwe cyabuza impinduka ukeneye kubaho! Ijambo rizatuma umuntu ukennye aba umukire, ritera gukira indwara rikanaha ubuzima abarwaye, ribyutsa umunezero mu mutima w’uwacitse intege. Guma ku Ijambo, naryo rizahindura ikibazo cyawe.


Isengesho Ubuzima bwanjye bwuzuye ikiruhuko kuko Ijambo ry’Imana rinzamura kandi rikaba ryarampaye ibyo nkeneye byose mu buzima no mu bumana! Uyu munsi ndahindura ibibazo byabuze ibyiringiro binyuze mu mbaraga z’ijambo ry’Imana, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abaheburayo 4:12

2 Abakorinto 3:18

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 62 guests online