Imbuto Zo Gukiranuka(Pasitori Chris)

Mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe (Abafilipi 1:11).

Imana ishaka ko ubuzima bwacu buba bwuzuye imbuto cyangwa imirimo ndetse n’ibisubizo byo gukiranuka. Muri Yohana 15:5 Yesu yaravuze ati, “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami...” Turi amashami, kandi ibyo bivuze ko ari twe gice cy’Umuzabibu cyera imbuto. Ni twe twera imbuto zo gukiranuka kwayo aho tujya hose. Imbuto zo gukiranuka ni imirimo, ibikorwa cyangwa ikizanywa no gukiranuka kw’Imana gukorera muri twe.


2 Abakorinto 5:21 hatumenyesha ko twahinduwe gukiranuka kw’Imana muri Kristo Yesu. Kamere yacu ni ugukiranuka, kandi iyo kamere itanga umusaruro muri twe. Aho ujya hose, gukiranuka gutanga umusaruro mwiza muri wowe; kukagutera gukora imirimo y’ubumana. Ibi bishoboka kubera ko uri mu bumwe n’ubusabane n’Imana.


Igihe Yesu yahumuraga impumyi, yari arimo kugaragaza imbuto zo gukiranuka. Igihe yafunguraga amatwi y’ibipfamatwi, agaha amaguru mashya ikimuga kikagenda, akazura abapfuye, akanagaburira abari bashonje, yari arimo agaragaza imbuto zo gukiranuka. Igihe yahumurizaga abihebye, akababwira amagambo y’ubumana yo kubasubizamo imbaraga, kubakomeza no kubaha umugisha, yabaga arimo kugaragaza imbuto zo gukiranuka. None rero, Bibiliya ivuga ko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo; twavukiye gukora imirimo myiza (Abefeso 2:10). Iyo mirimo myiza ni imbuto zo gukiranuka.


Aho ujya hose, ugomba gukora imirimo myiza. Bitekerezeho: dufite amagambo akiza; dufite amagambo ahumuriza; igihe cyose niyo adusohokamo nka Yesu n’Intumwa. Natwe twahindutse abakora ibitangaza; dukora ibitangaza aho tujya hose kuko twuzuye imbuto zo gukiranuka duhabwa na Yesu Kristo, ku bw’icyubahiro no gushimwa kw’Imana.


Isengesho Data mwiza ushimwe, ndagushimira ko wanzanye mu bumwe na we. Nejejwe no gutekereza iby’icyubahiro n’amahirwe adasanzwe wampaye – kugaragariza isi ubwiza bwawe n’icyubahiro cyawe. Ndagushimira ku bw’amagambo asize yo gukiza, kuzamura, gutanga umugisha no gutera abandi imbaraga uyu munsi, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abakolosayi 3:17

Abefeso 2:10

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Ubwenge, Ubumenyi no Gusobanukirwa(Pastori Chris)
“Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, Kandi rukomezwa no kujijuka. 4Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo, mo ibintu byose by'igiciro cyinshi n'iby'igikundiro.” (Imigani 24:3-4). Umurongo wacu ufungura uravuga ubwenge, kujijuka (gusobanukirwa) n’ubumenyi nk’ibintu bitatu bya ngombwa...Soma Ibikurikira
Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

   
   

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 24 guests online