Hariho imirimo ine ya ngombwa y’umwuka, uramutse uyikoze uhoraho byatera umwuka wawe waremwe bushya kubyara ibintu byiza. Ku rugero rungana byose, icya mbere muri byo ni ukuzirikana ku Ijambo ry’Imana. Kuzirikana ku Ijambo bicengeza Ijambo ry’Imana kure mu mwuka wawe; bitera Ijambo gufata rigakomera mu mwuka wawe, bikawutera gukura bikomeye muri wowe no kuganza. Kuzirikana ku Ijambo ni icyangombwa cyizewe cyo kugira ubuzima butunganiwe: “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:8). Uko utekereza ku Ijambo, kujya mbere kwawe – gutunganirwa, gutera imbere no kumererwa neza byuzuye bizagaragarira bose (1Timothy 4:15). Ikindi gikorwa cy’umwuka ugomba kwitabira uhozaho ni ugusenga. Gusenga bishyira mu mwanya nyawo umwuka wawe kandi bikarushaho kunoza imiterere yawe. Binyuze mu gusenga, ubasha kuzanisha impinduka mu buryo bw’umwuka kandi ugatera ibintu uhura nabyo kujya mu murongo w’ubushake butunganye rwose bw’Imana ku buzima bwawe. Nta gitangaje rero kuba Yesu yaravuze muri Luka 18:1 ko abantu “…bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe.” Gusengana n’umushumba Chris ku rubuga rwa Yookos byagiriye akamaro Abakristo mu isi yose kubera kubyara gusobanukirwa gushya no kuzana umuco wo gusenga. Ikindi gikorwa cya ngombwa cy’umwuka w’umuntu ni ukuvuga mu zindi ndimi. Mu 1 Abakorinto 14:4 haravuga ngo “Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura…” Ijambo “kwiyungura” rinasobanuye kwiyubaka, kwikomeza, kwisubizamo imbaraga. Icyo nicyo kuvuga mu ndimi bimarira umwuka wawe: birawubaka, bikawukomeza, bikawusubizamo imbaraga. Hanyuma, kuvuga ijambo ibihe byose: uyu ni undi murimo w’umwuka wa muntu, na wo wa ngombwa nk’iyo tumaze kuvuga. Uwiteka yabishimangiye ubwo yabwirizaga Yosuwa guhora ahamisha Ijambo akanwa ke ibihe byose (Yosuwa 1:8). Ntabwo ugomba gutegereza ko icyago gikubita ngo ubone gutangira kuvuga Ijambo. Fata akanya buri munsi ko kugira “ibihe byo kwatura”; uvuge Ijambo ry’Imana ku bijyanye no gutunganirwa kwawe, ubutsinzi bwawe, gutera imbere kwawe, n’ubuzima buzira umuze! Bibiliya iravuga iti “Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza…” (Matayo 12:35). Sohora ibyiza biri muri wowe imbere binyuze muri iyi mirimo y’umwuka w’umuntu! Kwatura Ubuzima bwanjye bubereyeho icyubahiro cy’Imana! Ntuye mu bwihisho bw’Isumba byose, kandi mba mu gicucu cy’Ishobora byose, mu buzima buzira umuze, mu mutekano, gutera imbere n’umunezero, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo
“Kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo” (1 Timoteyo 4:8).


























