Gushengerera Imana – Umutima wo Kuramya (Pasitori Chris )

Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n’abigisha;…Ubwo basengaga (bari bashengereye) Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye…(Ibyakozwe n’Intumwa 13:1-2).


Gushengerera Umwami Imana ni ikintu cya ngombwa cyane mu murimo wacu wa Gikristo; ni wo mutima wo kuramya. Ntabwo uzigera ugera kure mu Mwuka birenze ibisanzwe, utabanje kujya ushengerera Imana. Gushengerera Imana ni ikintu ukora wagiteguye, si ibikugwirira. Ikintu cya mbere cyo gukora mu gushengerera Imana ni ukuyishyiraho intumbero yawe mu kuramya. Icya kabiri, iga kuyibwira amagambo yo kuyihimbaza avuye mu mwuka wawe; amagambo ahimbaza gukomera Kwayo. Uko guhimbaza kugomba kuba gufite icyo kuvuga.


Urugero, kuvuga gusa ngo “Mwami ndaguhimbaje!” ntibihagije. Ugomba no kumubwira icyo umuhimbarije. Mubwire uburyo atangaje, agira urukundo n’ineza; ugomba kumuha amashimwe afatika. Rero, mu gushengerera Umwami Imana umushyiraho intumbero yawe maze ukamuhimbaza bivuye mu mwuka wawe umubwira amagambo yo kumuramya no kumushima. Umwami aragusubiza iyo umushengereye gutyo.


Mu Baheburayo 13:15 hatwereka ko mu gushengerera Umwami tugomba kumutura ijambo rihamya kandi rikizihiza Izina rye: “Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayoUko watura amagambo mu Izina Rye, Yesu kuko ari We Mutambyi wawe Mukuru ayashyikiriza Imana Data, wakira amagambo yawe yo guhimbaza no kuramya nk’igitambo cy’umubavu uhumura neza.


Hari byinshi byo gushimira Imana, none rero zamura ibiganza byawe mu rukundo no kuramya nonaha, maze uyishengerere. Yiramye kubw’uwo Iri we. Yiramye n’umutima wawe wose bivuye mu mwuka wawe ubwo utegerezanye ibyishimo ubwiza burenzeho n’ubutsinzi bwinshi akuzigamiye muri uyu mwaka uje.


Isengesho Data mwiza, ngushimiye ubuntu bwawe, ineza n’urukundo. Ngushimiye ukuboko kwawe gukomeye kuri ku buzima bwanjye, ndetse n’ubushobozi bw’Umwuka bwo kuba agahebuzo no gutera imbere muri byose. Nakiriye mu mwuka wanjye ubwenge, inama n’ubuyobozi nkeneye ngo mbeho mu butsinzi none, kandi ngo nganze mubyo mpura nabyo mu buzima, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo:

1 Petero 2:5

Ezekiyeli 45:4

Ibyahishuwe 8:4

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Ubwenge, Ubumenyi no Gusobanukirwa(Pastori Chris)
“Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, Kandi rukomezwa no kujijuka. 4Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo, mo ibintu byose by'igiciro cyinshi n'iby'igikundiro.” (Imigani 24:3-4). Umurongo wacu ufungura uravuga ubwenge, kujijuka (gusobanukirwa) n’ubumenyi nk’ibintu bitatu bya ngombwa...Soma Ibikurikira
Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

   
   

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 29 guests online