Reka Ukwizera Kwawe Guhore Gucanye(Pasitori Anita)

“Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose” (Yosuwa 1:9).


Kuba uri guhura n’ibihe bikugerageza ntibivuze ko waneshejwe. Ukuri ni uko ibyo bigeragezo ari byo wuririraho ngo uzamurwe! Ku bitandukanye n’ibyo benshi batekereza, ni umugisha iyo uhura n’ibikugerageza bitandukanye; ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo “Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe.” (Yakobo 1:2).


Iyemeze ko muri uyu mwaka wose, utitaye ku ngorane wazahura na zo mu nzira yawe, uzahagarara neza mu Ijambo. Kuza ukwizera kwawe ukoresheje Ijambo ry’Imana, kugira ngo icyaba cyose uzahore utsinda. Ukwizera kwawe nibwo butsinzi bwanesheje isi. None rero, ntukigere wemerera ibyo wumva cyangwa ubonesha amaso yawe y’umubiri ngo bitere umutima wawe kukuvamo ngo maze utangire kuvuga ubwoba; hagarara ushikamye kandi ukomeze uvuga ubutsinzi bwawe.


Abakristo bamwe bavamo umutima maze bakemerera ubwoba bukabifatira iyo umunsi mubi uteye. Ariko rero, n’ubwo umwanzi yazana ibitekerezo bibi cyangwa amashusho mabi mu bwenge bwawe rwose, anga gutinya, kandi wange kuvuga iby’ubwoba. Kora icyo Kalebu na Yosuwa bakoze! Mu batasi cumi na babiri Mose yohereje gutata Kanani, bo bombi bonyine nibo bahagaze bashikamye bakavuga ku bihangange bati “tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye” (Kubara 14:9). Iryo ni ijwi ryo kwizera, kandi kwizera niko kuguha ubutsinzi.

Umwami Yesu yaravuze muri Mariko 9:23 ati “Byose bishobokera Uwizeye.” Ntukigere urambirwa cyangwa ngo ubivemo. Ukwizera kwawe guhore gucanye, kuko kwizera kutajya kunanirwa! Amagambo yawe yuzuye ukwizera, mu mbaraga z’Umwuka Wera, iteka azahora aganza. Niwisanga uri mu bintu bitakoroheye, ntugakuke umutima; ntugatinye; ntukihebe! Jya uvuga amagambo yo kwizera.


Kwatura Ndi umutsinzi muri Kristo Yesu. Ubwoba, gukekeranya no kutizera nta mwanya bifite muri jye, kuko ukwizera kwanjye mu Mana no mu Ijambo ryayo rihoraho ari bwo butsinzi bwanesheje isi! Nanze gucika intege kuko uri muri jye aruta uri mu b’isi!

Gucengera Ijambo

Abakolosayi 2:6-7

Mariko 11:23

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Ubwenge, Ubumenyi no Gusobanukirwa(Pastori Chris)
“Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, Kandi rukomezwa no kujijuka. 4Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo, mo ibintu byose by'igiciro cyinshi n'iby'igikundiro.” (Imigani 24:3-4). Umurongo wacu ufungura uravuga ubwenge, kujijuka (gusobanukirwa) n’ubumenyi nk’ibintu bitatu bya ngombwa...Soma Ibikurikira
Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

   
   

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 48 guests online