Kuberaho Gutegeka(Pasitori Chris)

Kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n’umwe, ni nako abahawe ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe ari we Yesu Kristo (Abaroma 5:17).


Gukiranuka ni kamere y’Imana; ni ugukora igikwiye kw’Imana mu mwuka w’umuntu. Ni ikigaragaza kugendera ku kuri cyangwa kwigaragaza kw’ugushaka kw’Imana. Ni ubushobozi mu mwuka w’umuntu bwo gukora igikwiye. Gukiranuka kuduha ubushobozi bwo guhagarara mu kubaho kw’Imana nta rubanza, kwishyira hasi cyangwa kwiciraho iteka. Mbega ukuntu ari byiza kumenya ko twahawe gukiranuka nk’impano iva ku Mana. Soma icyanditswe kibanza nanone maze ugitekerezeho.


Ubundi busobanuro bwa Bibiliya bwitwa Amplified Version bubisobanura neza, butumenyesha ko kuba twarakiriye impano nziza yo gukiranuka, tugomba gutegeka nk’abami mu buzima: “…ni na ko mu buryo bwizewe kurushaho abahawe ubuntu busesekaye [bw’Imana] (ubuntu budakwiriye) n’impano y’ubuntu yo gukiranuka [ibashyira ahakwiye na We] bazategeka mu buzima….” Aha baravuga kwimikwa mw’isi. Ntituzimikwa mw’ijuru kuko ntituzaba dufite abo dutegeka mw’ijuru. Intumwa Pawulo iravuga ku buzima bw’ubwami mw’isi.


Ibyahishuwe 5:10 haravuga hati, “ukabahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazima mu isi.” Umubwiriza 8:4 nawe agira ati, “Erega ijambo ry’umwami rifite imbaraga…” Uri umwami; ijambo ryawe rifite imbaraga. Ijambo mu kanwa kawe imbere y’ibikurwanya nta kabuza rizagira ubutsinzi. Iyo utegetse ubwoba, uburwayi, ibyorezo cyangwa ubumuga kugenda, bigomba kubaha. Rero, niba utewe n’uburwayi cyangwa ubumuga, anga gutinya; buhamagare mw’izina ubutegeke kugenda, kandi bugomba kugenda.


Iyo ibigeragezo, ndetse n’ibindi bigoye biguteye; utewe n’ibibazo by’ubuzima; ntucike intege; ntutinye! Tanga Ijambo maze uzane impinduka! Mariko 11:23 avuga ko uzabona icyo uvuga. Shira amanga wature amagambo yo kwizera. Kubwo gukiranuka kwawe muri Kristo Yesu, ushobora guhangana na Satani n’abatware b’ikuzimu ushize amanga nta bwoba. Imana Ihabwe icyubahiro!


Isengesho Data mwiza, Ndagushima ku bw’impano yo gukiranuka impa kubaho mu munezero buri munsi, nta rubanza, kwishyira hasi cyangwa kwiciraho iteka. Urakoze ku bw’ubushobozi mu mwuka wanjye bwo gukora igikwiye ndetse no kugendera mu gushaka kw’Imana. Ndategeka mu buzima ku bw’ubuntu, binyuze mu gukiranuka, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Ibyahishuwe 5:10

Umubwiriza 8:4


Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

INYIGISHO YIHARIYE

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

INYIGISHO ISESENGUYE

DONATE TODAY!

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

IBITABO

Iki gitabo cyanditswe na Apostle Jean SAFLO.Kivuga ku NSHINGANO ZA BURI MUKOZI W'IMANA

   
   

Andika Email yawe

IBITEKEREZO

Abari ONLINE ubu

We have 71 guests online