Umutima W’umunezero(Pasitori Anita)

Muririmbishirize Imana ijwi rirenga ni yo mbaraga zacu, muvugirize Imana ya Yakobo impundu (Zaburi 81:1).


Atumenyesha akamaro ko kugumana umutima unezerewe, Nehemiya 8:10 aravuga ati “…kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.” Umunezero wawe, nk’uMukristo, ugomba kuba udashingiye kubyo ubona. Umunezero nyakuri ni uw’umwuka. Ubuzima bwawe bugomba kuba umucyo kandi bwuzuye ubwiza utitaye ku byo wiyumvamo cyangwa ibyo unyuramo. Anga kuyoborwa n’ibyo ubona. Emera uwo uri we muri Kristo, n’icyo Imana yakoze muri wowe, no ku bwawe, kuko icyo nicyo kizatuma ubaho ubuzima bw’amashimwe n’umunezero.


Zaburi 149:5 iravuga ngo “Abakunzi be bishimire icyubahiro abahaye, baririmbishwe n’ibyishimo, baririmbire ku mariri yabo.” Mbega inama! Kuki Umwuka utubwira kunezererwa mu bwiza, no kuririmba n’amajwi aranguruye ku mariri yacu? Ni ukubera imigisha itangaje n’ubuntu buhambaye Umwami yadusakajeho. Ha Imana kuramya n’amashimwe uyu munsi byo kugaragaza umunezero kubera ibyo yagukoreye.


Ibitangaza bikoreka iyo uramya Umwami mu munezero. Igihe umwami Yehozafati yarwanyaga ingabo zikomeye, Uwiteka yamusabye gushyira abaririmbyi imbere y’ingabo, ngo bahimbaze Izina Rye. Bibiliya iratubwira iti “Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n’Abamowabu, n’abo ku musozi Seyiri bari bateye I Buyuda, baraneshwa ” (2 Ngoma 20:22). Igihe cyose werekanye umunezero, ubutsinzi buba ari ubwawe kandi umwanzi aramwara.


Amayeri umwanzi akoresha ni ukubanza kugutwara umunezero wawe, kuko arabizi ko nabishobora azaba afite akarusho. Iyi ni yo mpamvu mu bigeragezo, tugirwa inama ngo “Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti, mwishime!” (Abafilipi 4:4). Komeza unezerwe; guma mu munezero: kuko umunezero w’Uwiteka nizo mbaraga zawe.


Kwatura Nejejwe n’ibyo Uwiteka yakoze mu buzima bwanjye! Nuzuye amashimwe kuko Yangize usangizwa umurage w’abera mu mucyo, yampaye umugisha wose w’umwuka w’ahantu ho mu ijuru muri Kristo. Amen.

Gucengera Ijambo

Zaburi 95:1-2

Zaburi 98:4

Abafilipi 3:3

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 39 guests online