Ntago Bihagije Kwemera (Pasitori Anita )

Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe niyo azagutsindisha (Matayo 12:37).


Wari uzi ko umuntu ashobora kwizera ko Yesu yapfuye akazuka mu bapfuye ku bwo gutsindishirizwa kwe, ariko akazarimbuka? Ibyo ni ukubera ko kwizera gusa ko Yapfuye akazuka bidahagije kumuha agakiza. N’abadayimoni barizera bagahinda imishyitsi (Yakobo 2:19), ariko ibyo ntibivuga ko bakijijwe. Hari ibindi bisabwa birenze ku kwizera kugira ngo wakire agakiza. Ugomba kwatura Ubwami bwa Yesu ku buzima bwawe kugira ngo ukizwe!


Ijambo “kwatura” ni ikigereki “Homologia” rivuga gutangaza ku mugaragaro uvuga ibyo wizera kandi wemera. Igihe watura, uba wamamaza ibyo Imana yakuvuzeho mu Ijambo ryayo.


Abaroma 10:9-10 haravuga ngo “..niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ariwo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ariko yatuza agakizwa.” Mu yandi magambo, igihe Ijambo ry’Imana rikujeho, ukizera, umutima wawe ujya ahakwiye n’Imana. Ariko rero, kwatura ko Yesu ari Umwami w’ubuzima bwawe nibyo bikwinjiza mu gakiza. Iki ni igihe usobanukirwa ko Yesu Kristo ari Umwami w’ubuzima bwawe kandi uri uwe.


Kwatura kandi ntibirangirana no kwakira agakiza k’ibyaha gusa, kuko agakiza ari ijambo rikubiyemo byose. Bijyana no kurindwa kwawe, gutera imbere, amahoro, ubuzima buzira umuze, ubutsinzi, gutunganirwa n’ibindi byiza byose urupfu, guhambwa, no kuzaka kwa Yesu Kristo byatuzaniye. Na ndetse, Ubukristu ubwabwo bwitwa “ukwatura gukomeye.” Ni ubuzima ubona icyo uvuze.


Ugomba kuba UMukristo uvuga. Ugomba kwatura Ijambo ry’Imana kandi ukaribona risohora mu buzima bwawe, mu kazi, mu muryango ndetse no mu mutungo wawe. Umwami Yesu yabivuzeho muri Mariko 11:23 ubwo yavugaga ati “…azabona icyo yavuze.” Rero atura Ijambo ry’Imana rijyanye n’ibikureba byose uyu munsi, kandi Ijambo rizatanga umusaruro ushaka mu buzima bwawe!


Isengesho Data Mwiza, ndagushima kubw’ umusaruro utangaje w’agakiza nezererwa uyu munsi n’iteka ryose ubwo nkomeza kwatura Ijambo ryawe mu buzima bwanjye. Ndatera imbere mu muryango wanjye, ubuzima, akazi, ndetse n’ubutunzi bwanjye mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abaroma 10:9

Mariko 11:23

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 50 guests online