Twakiriye Umwuzuro We (Pasitori Chris)

“Uwatumwe n’Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze” (Yohana 3:34).


2 Abami 2 havuga inkuru y’umuhanuzi ukomeye, Eliya, n’uburyo yajyanywe mu ijuru atwawe n’amagare y’umuriro. Ariko mbere y’aho, Elisha, umwe mu bahanuzi bamufashaga yaramubwiye ati“…Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.” Uyu munsi, hari Abakristo bakurikiza Elisha maze bagasenga basaba Uwiteka ngo abahe “ imigabane ibiri” y’amavuta. Iryo sengesho si ryo. Icyaremwe gishya ntabwo gikeneye imigabane ibiri y’amavuta kuko cyahawe byose! Igihe wavukaga bushya maze Umwuka Wera akaza mu buzima bwawe, ntabwo yaje mu bipande; yaje gutura muri wowe mu mwuzuro We.


Icyo Elisha yashatse kuvuga asaba “imigabane ibiri” gisobanurwa neza n’amabwiriza Mose yahaye Abisirayeli ku birebana n’uburenganzira bw’umwana w’imfura mu Gutegeka kwa kabiri 21:17: “…yemereshe umuhungu w’inkundwakazi ko ari imfura kumuraga imigabane ibiri y’ibyo afite byose, kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye.” Ibi bishatse kuvuga ko, nk’urugero, iyo umuntu yabaga afite abana batandatu, yagombaga kugabanya umurage we wose mo imigabane irindwi, ku buryo imfura ihabwa imigabane ibiri, nk’uburenganzira bw’imfura, maze batanu basigaye buri wese agahabwa umugabane umwe umwe.


Ibi rero nibyo Elisha yasabaga, uburenganzira bw’imfura. Yashakaga gufata umwanya wo kuyobora abandi bahanuzi bo muri Isirayeli, abari bayobowe n’umuhanuzi Eliya. Ku bwo kubasha kubona mu rwego rw’umwuka, yabonye ibyo yasabye maze ahinduka umuhanuzi uyobora abandi (wasoma 2 Abami2:1-25). Ni ukudasobanukirwa neza kuvuga ko Elisha yashakaga inshuro ebyiri z’ibyo Eliya yari afite; nta kuntu ibyo byari gushoboka kuko Elisha yari kuba asaba Eliya ibyo na we atari afite.


Ntabwo rero ukeneye gusaba Imana imigabane ibiri y’Umwuka, kuko Bibiliya igira iti “Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” (Yohana 1:16). Nk’uko Yesu ubwe atari afite Umwuka ugeze, kuko yari yaratumwe n’Imana, ni nako nawe Imana itaguhaye Umwuka iwugeze (Yohana 3:34) kuko Yesu yavuze ati, “…uko Data yantumye niko nanjye mbatumye” (Yohana 20:21). Rero, icyo ukeneye gukora ni uguhora wuzuzwa Umwuka nk’uko Intumwa Pawulo yabivuze mu Befeso 5:18-19.


Isengesho Data mwiza, ndagushimira ku bw’impano y’Umwuka Wera nahawe mu mwuzuro We. Ndatura ko akorera muri jye ku buryo bwuzuye; kandi ubwo mbyutsa amavuta ari muri jye, ndabashishwa guhindura ibidatunganye kandi mpindure n’ubuzima bw’abari hafi yanjye ku bw’imbaraga z’Umwuka, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Yohana 20:21

Abefeso 5:18-20

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

Soma Inyigisho Zisanzwe


Ikibazo: Yesu Kristo ni nde?
Igisubizo: Twanakwibaza ku bundi buryo tuti "Mbese Imana ibaho?" abantu bake cyane nibo bajya bibaza niba Yesu Kristo yarabayeho. Muri rusange usanga abantu bemera ko rwose Yesu Kristo yabayeho muri Isiraheli hakaba hashize imyaka 2000. Impaka zivuka iyo batangiye gushaka kumenya umwirondoro we wuzuye. Hafi buri torer...
Ikibazo: “Ni gute nakwitegurira gushinga urugo?”
Igisubizo: Kwitegurira kurushinga, ukurikije ibyo Bibiliya itubwira, ni cyo kimwe no gutegura indi ntambwe iyo ariyo yose mu buzima. Hari ihame ryakagombye kuyobora buri mukristo wavutse bwa kabiri mu bikorwa bye byose: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose...
Ese birashoboka kumenya igihe imperuka uzabera?
Ese birashoboka kumenya igihe imperuka uzabera? Abantu benshi bemera ko imperuka izaba. Bemera ko nyuma y’urupfu haba hariho ubundi buzima. Uretse abemera Yesu Kristo, menshi mu yandi madini yemera ko hari ubuzima na nyuma y’urupfu kandi ko hariho umunsi w'imperuka. Ibi ni bimwe mu bikangura amatsiko no gus...
Ni gute namenya neza ko ndigusengera mu bushake bw'Imana?
Abantu benshi bizera ko iyo Imana iba yashubije isengesho igihe itanze ibyo yasabwe muri iryo isengesho.  Iyo ibyasengewe bitabonetse, bikunda kumvikana nk’aho iryo ari isengesho ritumviswe. Nyamara, uko ni imyumvire mibi. Imana isubiza buri sengesho izamuriwe. Hari igihe isubuza “Oya” cyangwa “tegereza”. ...
“Ni ikihe cyaha kitababarirwa?”
“ Nicyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuma Umwuka Wera  ni icyaha kitazababarirwa. Kandi umuntu wese usebwa Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, n’aho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza. » Matayo 12 :32-33 Icyaha kita...
Namenya nte ko nabonye umufasha/umutware unkwiriye?
Bibiliya ntaho ivuga uburyo washakamo uwo mwabana mwiza, kandi nta n’icyo ivuga cyeruye nk’uko twabyifuza kubirebana no gushaka uwo muzashyingiranwa ugukwiriye. Ntabwo Bibiliya iduha urutonde n’uburyo ntakuka uwo tuzabana agomba kuba yujuje. Ikintu kimwe cyo Ijambo ry’Imana ritubwira ni ukwitonda maze tukam...
“Ni iki cyakorwa mu gihe umugabo n’umugore batumvikana ku cyacumi ni Angahe Bagatanze?
Igisubizo: Iyo umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi, cyangwa se ibyo bakwiye gutanga kubw’ umurimo w’Imana, amakimbirane menshi ashobora gutangira hagati yabo. Icya mbere ni ukumva neza ko abakristo bari munsi y’Isezerano Rishya bamenya ko bagomba gutanga icyacumi mu byo Imana yabahaye. mana yategetse Abi...
Ni iki ushaka mu buzima bwawe?
Waba ushaka kunyurwa? Haba hari ikintu mu buzima bwawe ubona kitajya kigera aho ushaka? Yesu niwe gisubizo! Yagize ati “ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato” (Yohana 6:35). Waba ushaka ukuri? Waba ubura inzira cyangwa intego mu buzima? Waba umeze n...
Imbaraga z’umusaraba wa Yesu mu buzima bwacu IGICE CYA I
Imbaraga z’umusaraba wa Yesu mu buzima bwacu IJAMBO RY’UMUSARABA KU BARIMBUKA NI UBUPFU, ARIKO KURI TWEBWE ABAKIZWA NI IMBARAGA Z’IMANA Mwene data, nshuti nkunda mbanje kugusuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, nejejwe no kukumenyesha ko ngufitiye inkuru nziza y’uko umusaraba wa Yesu Kris...
Mbese Haba hari ikimenyetso gihamya ko Imana ibaho?
Igisubizo: Kubaho kw’Imana ni ikintu umuntu adashobora guhamya cyangwa kunyomoza. Bibiliya itubwira ko tugomba kugendera ku ukwizera kwacu y'uko Imana ibaho:” Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Twitegereje ukuntu...
Ikibazo: “Birakwiye ko umukristu ajya kwa muganga?”
Igisubizo: Hari abakristu bibaza ko gushakisha ubufasha ku baganga ari ukugaragaza ukwizera guke. Hari bafata kujya kwa muganga nko kugaragaza ukwemera guke bibuza Imana kugukiza indwara. Kuri bamwe kwitabaza abaganga rimwe na rimwe bifatwa nk’imbogamizi ku gukoresha imbaraga Imana yaduhaye yo gukira indwara biny...
Ikibazo: Umukristo bisobanura iki?
Igisubizo: Igisobanuro dukura mu nkoranyamagambo cyenda gusa ni "umuntu ufite ukwemera muri Yesu ko ari Kristo cyangwa akaba uri mu itorero rishingira inyigisho zaryo kuri Yesu." Usanga ari intangiriro nziza, ariko rero kimwe n'ibindi bisobanuro dusoma mu nkoranyamagambo, ubona ihinnye itagaragaza ukuri dusoma muri Bib...
Imbaraga z’umusaraba wa Yesu mu buzima bwacu IGICE CYA II
Ubutumwa bwiza bw’umusaraba ni ubuhe? Kubabarirwa ibyaha byacu (Abakolosayi 2.14-15, Yohani 1.29) Bibiliya iratubwira iti: Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana Abaroma 3:23. Ubutumwa bwiza bw’umusaraba ni uko twababariwe ibyaha byacu! Hari ikorasi ivuga ngo “ Yadutuye imitwar...
Ikibazo: “Haba hazabaho gushakana(ubukwe) mu ijuru?”
Igisubizo: Bibiliya iratubwira “Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru” (Matayo 22:30). Iki cyari igisubizo Yesu yasubije ku kibazo cy’umugore wari warashakanye n’abagabo benshi mu buzima bwe, ninde bari kuzamushakana mu ijuru (Matayo 22:23-28)? Uko bigaragara, n...
"Ninde mukristo wa kamere?"
Ese umukristo w’ukuri yaba uwakamere? Mugusubiza iki kibazo, reka tubanze dusobanure ijambo “kamere” ari ryo “carnal”mucyongereza rituruka ku ijambo ry’ikigiriki sarkikos, bishatse kuvuga  “kamere ” Iyi nyito tuyibona mukigereranyo cya gikristo mu 1 Abakorinto 3:1-3. Muri iki cyanditswe, intumwa P...
Icyaha n’ukugwa kwa muntu (Igice cya Mbere)
Iki gice ntabwo gishimishije mu kugisoma. Kirijimye kandi kirababaje. Ariko nyamara ni ingenzi cyane. Nyabuneka soma neza kandi ubitekerezeho witonze cyane.   Icyaha ni iki? Icyaha ni ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa se kudakora ibyo Imana idusaba gukora. Iyo nkoze icyo Imana yatubujije gukora, icyo aba ari ic...
Ikibazo: “Imana yaturemeye iki?
Igisubizo: Igisubizo kigufi cy’iki kibazo “Imana yaturemeye iki?” ni “ukugira ngo yishime”. Mu Ibyahishuwe 4:11 haravuga ngo “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse. ”  Mu...
“Ni gute nahamya neza agakiza kanjye?”
Igisubizo: Mbese koko ni gute Wabasha guhamya ko wakikijwe? Itegereze, 1Yohana 5:11-13: “Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.” None se ninde ufite uwo ...
“KUMENYEKANA SIBYO IMANA IHA AGACIRO” Pasteri Athoms
“KUMENYEKANA SIBYO IMANA IHA AGACIRO” Pasteri Athoms Kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Werurwe 2012, Pasteri Athoms ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa n’umufasha we Nadege Mbuma, umenyerewe mu itsinda Gael ryaririmbye indirimbo Schillo, bari mu cyumweru cyo kuramya no guhimbaza muri Evangelical Restoration ...
ESE KUBANA N’IMANA ITEKA, BIRASHOBOKA ?
Abantu babaza iki kibazo mu buryo bwinshi butandukanye : Ni gute nahinduka umukristo nyakuri ? Ni gute ibyaha byanjye byababarirwa nkabona amahoro aturutse ku Mana ? Ni iki nakora kugirango nizere ijuru ? Uko ikibazo cyaba kibajijwe kose muri ubwo buryo, hari ibintu bitanu ugomba gukora niba wifuza kuzabana n...
“Mbese ni bibi ko umukristo w’umugabo n’umugore we basengera ahantu hatandukanye?”
Igisubizo:  Umugabo n’umugore mu kugana amatorero atandukanye ni ikintu cyasakaye kurusha uko umuntu yabitekereza. Kandi birasanzwe cyane ko n’abana ba babyeyi bamwe nabo bacikamo ibice bibiri, ariko guhembera  amakimbirane mu rugo ntacyo bimaze na busa. Kugira ngo hamenyekane neza niba ari bibi ku mugabo n’umu...
"Umwaka w’2012 uvuze iki mu buhanuzi bw’Abamaya?
Igisubizo: Abamaya ba kera, bashingiye ku ibara ry’inyenyeri, bahanuye ko ku itariki ya 21 Ukuboza 2012 hashobora kuzabaho imperuka y’isi(cyangwa hakaba habaho ikiza gikomeye cyane ku isi). Ibara rishingiye ku nyenyeri ry’aba Meso-Abanyamerika ryatangiye mu myaka ya 680 imbere y’ivuka rya Yesu, itangizwa nabo...
“Bigenda gute nyuma y’urupfu?”
Igisubizo: Mu kwizera kwa gikristu harimo kutamenya neza ibiba nyuma y’urupfu. Bamwe bavuga yuko nyuma y’urupfu abantu “basinzira” kugeza ku munsi w’urubanza rw’Imana, akazabona kujya mu ijuru cyangwa mu kuzimu. Hari abandi bavuga ko nyuma yo gupfa, umuntu ahita acirwa urubanza akajya aho azaguma ubudas...
“Ni gute namenya ko ndi mu rukundo?”
Urukundo ni ibyiyumviro mu muntu bikomeye cyane. Hari imyanzuro myinshi y’ingenzi dufata ishingiye kuri ibi byiyumviro, ndetse no kwanzura gushaka biterwa n’uko twiyumvamo kuba turi mu rukundo. Iyi yaba impamvu ituma umubare utari muto wabashyingiranwa, ngo zabo zirangira zisenyutse. Bibiliya itwigisha ko urukund...

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

INYIGISHO (SERIES)

INYIGISHO ISESENGUYE

DONATE TODAY!

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

IBITABO

Iki gitabo cyanditswe na Apostle Jean SAFLO.Kivuga ku NSHINGANO ZA BURI MUKOZI W'IMANA

Andika Email yawe

IBITEKEREZO

  • gusaba gukora copy
    ndasaba gukora copy kuko nshaka kujya nkora post kuri facebook ibyamfashije bigafasha n'abandi
     
  • azaza igihe upfuye
    umuntu iyo apfuye ibye biba birangiye
     
  • Ndashaka kuba inshuti y,Uwiteka
    Uwiteka Aguhe imigisha, Akomeze Agusige Apôtre, inyigisho zawe zirankomeje, zinyongerereye inyota yo ...
     
  • icyifuzo
    [fv]ndabasuhuje mwizina rya yesu hari byifuzo nfite ndifuza kuza twandikirana kuko , haribyo ...
     
  • Gusaba
    Amahoro y'Imana abane namwe. Turabashimiye ko mukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa YESU KRISTO. Mbe ...

Abari ONLINE ubu

We have 45 guests online