Icyaha n’ukugwa kwa muntu (Igice cya Mbere)

Iki gice ntabwo gishimishije mu kugisoma. Kirijimye kandi kirababaje. Ariko nyamara ni ingenzi cyane. Nyabuneka soma neza kandi ubitekerezeho witonze cyane.

 

Icyaha ni iki?

Icyaha ni ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa se kudakora ibyo Imana idusaba gukora. Iyo nkoze icyo Imana yatubujije gukora, icyo aba ari icyaha. Kandi na none iyo ntakoze icyo Imana yadusabye gukora, nacyo aba ari icyaha. Iyo ncumuye, mba nishe itegeko ry’Imana.


Ni gute umuntu  yaguye mu cyaha?


Bibiliya itubwira neza mu gitabo cy’Itangiriro 2 :15-17 ko Umwami Imana yashyize umuntu (Adamu) mu busitani bwa Edeni ngo abugenzure.  Ariko Imana imuha icyo kwitondera :


« Uwiteka Imana iramutegeka iti ‘Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.’ » (Itangiriro2 :16-17)


Imana yaremye umugore imuha Adamu kugira ngo amubere umufasha. Eva yaremwe n’Imana imukuye mu rubavu rwa Adamu. Barabana muri ubwo busitani. Ubwo inzoka yaje kwinjira mu buzima bwabo :

« Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu iba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti ‘Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’ ? Uwo mugore arayisubiza ati ‘Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemerewe kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ » Iyo nzoka ibwira umugore, iti  ‘Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi neza yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.’ Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyo kurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya. Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero. » (Itangiriro 3 :1-8)


Imana yarababaye ndetse iranarakazwa n’ibyo Adamu na Eva bakoze. Yababwiye igihano gikwiriye ibyo bakoze.

« Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti ‘Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda : uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutwara.’ Na Adamu iramubwira iti ‘Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima. Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe : uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.’ » (Itangiriro 3 :16-19)


« Uwiteka Imana iravuga iti ‘ Dore uyu muntu ahindutse nk’imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n’ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya akarama iteka ryose. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo. Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo. » (Itangiriro 3 :22-24)


Adamu na Eva baguye mu cyaha kubwo gusuzugura Imana. Imana yababwiyeko batagomba kurya ku mbuto z’igiti kibamenyesha ikiza n’ikibi, nyamara babirengaho barazirya. Imana yababwiye kandi ko bazapfa mu gihe baramutse baziriyeho. Ariko Satani, anyuze mu nzoka mbi yababwiye ikinyoma. Yababwiye ko batazapfa. Bizeye ikinyoma cya Satani bityo basuzugura Imana. Barapfuye nk’uko Imana yabibabwiye.


Ni mu yihe nzira Adamu na Eva bapfuyemo  mu gihe bacumuraga ?

Mbere yuko bacumura, Adamu na Eva bari beza cyane ndetse bafitanye n’ubucuti bukomeye n’Imana. Ariko bakimara gucumura, rya sano bari bafitanye n’Imana ryahise ko rirangira.

  1. Mu gihe bacumuraga, bahise bamenya ko ubuzima bwabo bwahindutse.

  2. Biyumvisemo gucumura muri bo ndetse n’agahinda kenshi kubera ko bameye ko bakoze ikibi.

  3. Bihishe Imana kuko bari bafite ubwoba bwo guhura nayo.

  4. Imana yahise ibasohora mu busitani bwiza yari yarabremeye ngo babuturemo. Muri ubwo busitani hari heza cyane, hatuje kandi hari ubuzima bwiza cyane. Ariko hanze yabwo, hari uguhangayika ndetse n’akababaro icyaha cyateye mu buzima bwa bantu. Byongeye kandi n’imibiri yabo yagombaga gupfa.

  5. Ubwiza bwabo, ubucuti bukomeye n’Imana byahise ko birangira. Imana rero yahise ko ibashyira kure y’igiti cy’ubugingo.

  6. Guhera uwo munsi ubuzima bwabo ntabwo bwari bukiri bwiza nk’ubwo Imana yari yarabateguriye. Ubuzima bwiza bari bafite mbere yuko bacumura bwari bwarangiye. Ahubwo ubuzima bwabo bwahise buhinduka ubuzima bupfa.

  7. Nyuma y’imyaka itambutse, imibiri yabo nayo yarapfuye. Adamu yapfuye afite imyaka 930. (Itangiriro 5 :3-5)

 

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

Soma Inyigisho Zisanzwe


Ikibazo: Yesu Kristo ni nde?
Igisubizo: Twanakwibaza ku bundi buryo tuti "Mbese Imana ibaho?" abantu bake cyane nibo bajya bibaza niba Yesu Kristo yarabayeho. Muri rusange usanga abantu bemera ko rwose Yesu Kristo yabayeho muri Isiraheli hakaba hashize imyaka 2000. Impaka zivuka iyo batangiye gushaka kumenya umwirondoro we wuzuye. Hafi buri torer...
Ikibazo: “Ni gute nakwitegurira gushinga urugo?”
Igisubizo: Kwitegurira kurushinga, ukurikije ibyo Bibiliya itubwira, ni cyo kimwe no gutegura indi ntambwe iyo ariyo yose mu buzima. Hari ihame ryakagombye kuyobora buri mukristo wavutse bwa kabiri mu bikorwa bye byose: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose...
Ese birashoboka kumenya igihe imperuka uzabera?
Ese birashoboka kumenya igihe imperuka uzabera? Abantu benshi bemera ko imperuka izaba. Bemera ko nyuma y’urupfu haba hariho ubundi buzima. Uretse abemera Yesu Kristo, menshi mu yandi madini yemera ko hari ubuzima na nyuma y’urupfu kandi ko hariho umunsi w'imperuka. Ibi ni bimwe mu bikangura amatsiko no gus...
Ni gute namenya neza ko ndigusengera mu bushake bw'Imana?
Abantu benshi bizera ko iyo Imana iba yashubije isengesho igihe itanze ibyo yasabwe muri iryo isengesho.  Iyo ibyasengewe bitabonetse, bikunda kumvikana nk’aho iryo ari isengesho ritumviswe. Nyamara, uko ni imyumvire mibi. Imana isubiza buri sengesho izamuriwe. Hari igihe isubuza “Oya” cyangwa “tegereza”. ...
“Ni ikihe cyaha kitababarirwa?”
“ Nicyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuma Umwuka Wera  ni icyaha kitazababarirwa. Kandi umuntu wese usebwa Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, n’aho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza. » Matayo 12 :32-33 Icyaha kita...
Namenya nte ko nabonye umufasha/umutware unkwiriye?
Bibiliya ntaho ivuga uburyo washakamo uwo mwabana mwiza, kandi nta n’icyo ivuga cyeruye nk’uko twabyifuza kubirebana no gushaka uwo muzashyingiranwa ugukwiriye. Ntabwo Bibiliya iduha urutonde n’uburyo ntakuka uwo tuzabana agomba kuba yujuje. Ikintu kimwe cyo Ijambo ry’Imana ritubwira ni ukwitonda maze tukam...
“Ni iki cyakorwa mu gihe umugabo n’umugore batumvikana ku cyacumi ni Angahe Bagatanze?
Igisubizo: Iyo umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi, cyangwa se ibyo bakwiye gutanga kubw’ umurimo w’Imana, amakimbirane menshi ashobora gutangira hagati yabo. Icya mbere ni ukumva neza ko abakristo bari munsi y’Isezerano Rishya bamenya ko bagomba gutanga icyacumi mu byo Imana yabahaye. mana yategetse Abi...
Ni iki ushaka mu buzima bwawe?
Waba ushaka kunyurwa? Haba hari ikintu mu buzima bwawe ubona kitajya kigera aho ushaka? Yesu niwe gisubizo! Yagize ati “ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato” (Yohana 6:35). Waba ushaka ukuri? Waba ubura inzira cyangwa intego mu buzima? Waba umeze n...
Imbaraga z’umusaraba wa Yesu mu buzima bwacu IGICE CYA I
Imbaraga z’umusaraba wa Yesu mu buzima bwacu IJAMBO RY’UMUSARABA KU BARIMBUKA NI UBUPFU, ARIKO KURI TWEBWE ABAKIZWA NI IMBARAGA Z’IMANA Mwene data, nshuti nkunda mbanje kugusuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, nejejwe no kukumenyesha ko ngufitiye inkuru nziza y’uko umusaraba wa Yesu Kris...
Mbese Haba hari ikimenyetso gihamya ko Imana ibaho?
Igisubizo: Kubaho kw’Imana ni ikintu umuntu adashobora guhamya cyangwa kunyomoza. Bibiliya itubwira ko tugomba kugendera ku ukwizera kwacu y'uko Imana ibaho:” Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Twitegereje ukuntu...
Ikibazo: “Birakwiye ko umukristu ajya kwa muganga?”
Igisubizo: Hari abakristu bibaza ko gushakisha ubufasha ku baganga ari ukugaragaza ukwizera guke. Hari bafata kujya kwa muganga nko kugaragaza ukwemera guke bibuza Imana kugukiza indwara. Kuri bamwe kwitabaza abaganga rimwe na rimwe bifatwa nk’imbogamizi ku gukoresha imbaraga Imana yaduhaye yo gukira indwara biny...
Ikibazo: Umukristo bisobanura iki?
Igisubizo: Igisobanuro dukura mu nkoranyamagambo cyenda gusa ni "umuntu ufite ukwemera muri Yesu ko ari Kristo cyangwa akaba uri mu itorero rishingira inyigisho zaryo kuri Yesu." Usanga ari intangiriro nziza, ariko rero kimwe n'ibindi bisobanuro dusoma mu nkoranyamagambo, ubona ihinnye itagaragaza ukuri dusoma muri Bib...
Imbaraga z’umusaraba wa Yesu mu buzima bwacu IGICE CYA II
Ubutumwa bwiza bw’umusaraba ni ubuhe? Kubabarirwa ibyaha byacu (Abakolosayi 2.14-15, Yohani 1.29) Bibiliya iratubwira iti: Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana Abaroma 3:23. Ubutumwa bwiza bw’umusaraba ni uko twababariwe ibyaha byacu! Hari ikorasi ivuga ngo “ Yadutuye imitwar...
Ikibazo: “Haba hazabaho gushakana(ubukwe) mu ijuru?”
Igisubizo: Bibiliya iratubwira “Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru” (Matayo 22:30). Iki cyari igisubizo Yesu yasubije ku kibazo cy’umugore wari warashakanye n’abagabo benshi mu buzima bwe, ninde bari kuzamushakana mu ijuru (Matayo 22:23-28)? Uko bigaragara, n...
"Ninde mukristo wa kamere?"
Ese umukristo w’ukuri yaba uwakamere? Mugusubiza iki kibazo, reka tubanze dusobanure ijambo “kamere” ari ryo “carnal”mucyongereza rituruka ku ijambo ry’ikigiriki sarkikos, bishatse kuvuga  “kamere ” Iyi nyito tuyibona mukigereranyo cya gikristo mu 1 Abakorinto 3:1-3. Muri iki cyanditswe, intumwa P...
Icyaha n’ukugwa kwa muntu (Igice cya Mbere)
Iki gice ntabwo gishimishije mu kugisoma. Kirijimye kandi kirababaje. Ariko nyamara ni ingenzi cyane. Nyabuneka soma neza kandi ubitekerezeho witonze cyane.   Icyaha ni iki? Icyaha ni ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa se kudakora ibyo Imana idusaba gukora. Iyo nkoze icyo Imana yatubujije gukora, icyo aba ari ic...
Ikibazo: “Imana yaturemeye iki?
Igisubizo: Igisubizo kigufi cy’iki kibazo “Imana yaturemeye iki?” ni “ukugira ngo yishime”. Mu Ibyahishuwe 4:11 haravuga ngo “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse. ”  Mu...
“Ni gute nahamya neza agakiza kanjye?”
Igisubizo: Mbese koko ni gute Wabasha guhamya ko wakikijwe? Itegereze, 1Yohana 5:11-13: “Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.” None se ninde ufite uwo ...
“KUMENYEKANA SIBYO IMANA IHA AGACIRO” Pasteri Athoms
“KUMENYEKANA SIBYO IMANA IHA AGACIRO” Pasteri Athoms Kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Werurwe 2012, Pasteri Athoms ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa n’umufasha we Nadege Mbuma, umenyerewe mu itsinda Gael ryaririmbye indirimbo Schillo, bari mu cyumweru cyo kuramya no guhimbaza muri Evangelical Restoration ...
ESE KUBANA N’IMANA ITEKA, BIRASHOBOKA ?
Abantu babaza iki kibazo mu buryo bwinshi butandukanye : Ni gute nahinduka umukristo nyakuri ? Ni gute ibyaha byanjye byababarirwa nkabona amahoro aturutse ku Mana ? Ni iki nakora kugirango nizere ijuru ? Uko ikibazo cyaba kibajijwe kose muri ubwo buryo, hari ibintu bitanu ugomba gukora niba wifuza kuzabana n...
“Mbese ni bibi ko umukristo w’umugabo n’umugore we basengera ahantu hatandukanye?”
Igisubizo:  Umugabo n’umugore mu kugana amatorero atandukanye ni ikintu cyasakaye kurusha uko umuntu yabitekereza. Kandi birasanzwe cyane ko n’abana ba babyeyi bamwe nabo bacikamo ibice bibiri, ariko guhembera  amakimbirane mu rugo ntacyo bimaze na busa. Kugira ngo hamenyekane neza niba ari bibi ku mugabo n’umu...
"Umwaka w’2012 uvuze iki mu buhanuzi bw’Abamaya?
Igisubizo: Abamaya ba kera, bashingiye ku ibara ry’inyenyeri, bahanuye ko ku itariki ya 21 Ukuboza 2012 hashobora kuzabaho imperuka y’isi(cyangwa hakaba habaho ikiza gikomeye cyane ku isi). Ibara rishingiye ku nyenyeri ry’aba Meso-Abanyamerika ryatangiye mu myaka ya 680 imbere y’ivuka rya Yesu, itangizwa nabo...
“Bigenda gute nyuma y’urupfu?”
Igisubizo: Mu kwizera kwa gikristu harimo kutamenya neza ibiba nyuma y’urupfu. Bamwe bavuga yuko nyuma y’urupfu abantu “basinzira” kugeza ku munsi w’urubanza rw’Imana, akazabona kujya mu ijuru cyangwa mu kuzimu. Hari abandi bavuga ko nyuma yo gupfa, umuntu ahita acirwa urubanza akajya aho azaguma ubudas...
“Ni gute namenya ko ndi mu rukundo?”
Urukundo ni ibyiyumviro mu muntu bikomeye cyane. Hari imyanzuro myinshi y’ingenzi dufata ishingiye kuri ibi byiyumviro, ndetse no kwanzura gushaka biterwa n’uko twiyumvamo kuba turi mu rukundo. Iyi yaba impamvu ituma umubare utari muto wabashyingiranwa, ngo zabo zirangira zisenyutse. Bibiliya itwigisha ko urukund...
YESU KRISTO:IHISHURWA RYA DATA

 

Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu. Ni nawe shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose (Abakolosayi 1:14-15).


Mu kutwihishurira, Imana yohereje Yesu mu isi, nk’umuntu, ngo ahishure imiterere y’Imana Data. Muri Yohana 14:9, asubiza Filipo wari ubajije ati...

 

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

ukunda UBUGINGO?

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 50 guests online